Croix Rouge Rwanda yibutse abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Tariki 26 Mata 2024, abakorerabushake, abakozi, abayobozi inshuti n’imiryango y’abari abakozi ba Croix Rouge y’ u Rwanda bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyatangiriye mu Mudugudu wa Jurwe mu Murenge wa Ndera aho Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufsha wa leta yafashije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bibumbiye muri “Association Mbihoreze na bamwe mu basirikare bamugariye ku rugamba n’abaturage bakennye kurusha abandi muri uwo Mudugudu bakaba baragenewe ubufasha bw’amafaranga arenga miliyoni 2 y’u Rwanda yo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Croix Rouge Rwanda yubatse amazu umunani muri uyu Mudugudu.
Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda, Francoise Mukandekezi, yavuze ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko byari agahoma munwa.
Ati:”Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ imigambi yabo yose izabapfubana kuko politiki y’u Rwanda n’ubuyobozi buriho, bitakwihanganira uhirahira kubiba inzangano n’amacakubiri. Kwibuka n’igikorwa kireba buri wese mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha abarokotse mu kwiyubaka n’ubudaheranwa.”
Mukandekezi yasobanuye ko Croix Rouge y’u Rwanda izirikana imibereho y’abarokotse Jenoside ari nayo mpamvu mu bihe bitandukanye ikora ibikorwa byo kubasubizamo mubuzima busanzwe babubakira amazu yo guturamo n’ibindi byabafasha mubuzima .
Amafoto y’igikorwa cya Croix Rouge y’u Rwanda cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku ncuro ya 30 .
Uwitonze Captone
uwitonzecapiton@gmail.com
2,087 total views, 2 views today