Congo-Kinshasa:Biragoye gutandukanya Interahamwe, Ex-FAR n’abandi Banyarwanda bari barahungiye mu nkambi ya Mugunga
Ni ibikubiye mu kiganiro ku mateka y’itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka kw’u Rwanda nyuma yayo, yatangiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Kigo cya Saint Ignace mu mujyi wa Kigali.
Maj Gen Nyakarundi yavuze ko ubwo Jenoside yahagarikwaga, ingabo za RPA Inkotanyi zatekerezaga ko birangiye, ariko ko bamwe mu bayikoze bahungiye muri RDC bagashinga imitwe nka FDLR, kugeza ubu bakaba bagifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati ‘‘Ubwo rero twari tuzi ngo intambara irarangiye, ariko ya ngengabitekerezo itarangiye. Kuva mu 1996, 1997, 1998, bagarutse kongera gutera. Abajenosideri bari barahungiye hakurya Mugunga muri Congo mu nkambi, bagarutse kongera gutera. Icyo rero twakoze ni uko haje amabwiriza yo kuvuga ngo tugende tugarure abaturage tubatandukanye n’abicanyi.’’
Maj. Gen. Nyakarundi yagaragaje ko byari bigoye gutandukanya Interahamwe, Ex-FAR ndetse n’abandi Banyarwanda bari barahungiye mu nkambi zo mu Burasirazuba bwa Congo zirimo iya Mugunga ariko ko byashobotse, hataha ababarirwa muri za miliyoni bari baragizwe ingwate n’abo bicanyi.
Maj Gen Nyakarundi ( Photo:igihe)
Maj Gen Nyakarundi yasobanuye ko ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko bwasezeranyije abashinze FDLR kubafasha gufata u Rwanda, abasimbuye Mobutu kugeza kuri Felix Tshisekedi uriho ubu, nabob agenda bizeza FDLR gufata u Rwanda.
Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa RDC bwakomeje gukorana na FDLR butitaye ku bwicanyi uwo mutwe ukomeza gukorera n’Abanye-Congo.
Maj Gen Nyakarundi yakomoje no ku kuba ibyo byarateje ubwiyongere bw’impunzi z’Abanye-Congo zirimo n’izakirwa mu Rwanda kugeza magingo aya.
Ati ‘‘Ni yo mpamvu rero mwumva hari ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Congo iyo babyemeye, bicishijwe muri Angola kuri Perezida wa Angola kugira ngo abo bantu basubire iwabo, FDLR bayikure yo, ariko ni ibintu bitoroshye. Ntabwo tuzi icyaroze Abanye-Congo”.
Impamvu avuga ko bitoroshye ni uko icyo gihe gihugu nta bushake gifite bwo gusenya FDLR nkuko amasezerano ya Luanda abivuga, nyamara mu ba mbere ibangamiye cyane harimo n’umutekano w’abaturage bayo.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo, Christophe Lutundula aherutse kuvuga ko ingabo za Congo zitazarwanya FDLR, ngo u Rwanda ruyifiteho ikibazo nirwo rukwiriye kuyihashya.
Ni mu gihe muri Werurwe uyu mwaka, Lutundula ari we wasinye ku byavuye mu nama zabereye muri Angola, yizeza ko agiye gufatanya na Guverinoma ye kugaragaza uburyo biteguye kurandura FDLR imaze imyaka 30 ku butaka bwa Congo.
Ubwanditsi
2,952 total views, 1 views today