Paris Saint-Germain ntikigiye kuri Stade ya Wembley

Ku mugoroba wo ku  tariki 7 Gicurasi 2024, ni bwo inzozi  za Paris Saint-Germain (PSG) , zo kwerekeza kuri  Stade ya Wembley ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2023-2024  zaraye ziyoyotse ubwo yatsindirwaga  iwabo na Borussia Dortmund igitsindo kimwe ku busa.

Wari umukino wo kwishyura wa 1/2 wakinwaga mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’ubanza wakinwe tariki 1 Gicurasi 2024 aho Dortmund iwayo yahatsindiye PSG igitego 1-0. Ni umukino PSG yakozemo ibishoboka byose ngo ibe yakwishyura igitego yatsindiwe mu Budage ariko Borussia Dortmund iyibera ibamba.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Byari mu nyungu za Borussia Dortmund ariko noneho ku munota wa 49 ijya mu nyungu birushijeho ubwo yabonaga igitego cyatsinzwe ku mutwe na myugariro Mats Hummels, bituma Borussia Dortmund igira ibitego bibiri mu mikino ibiri.

Iminota 41 yari isigaye ndetse n’inyongera kuri PSG wari umusozi wo kurira kuko yasabwaga gutsinda ibitego bibiri kugira ngo nibura banganye babe bajya mu minota y’inyongera ariko nubwo mu mukino wose bagerageje amashoti 30 yarimo atanu agana mu izamu, umukino warangiye Borussia Dortmund yagerageje amashoti arindwi yarimo atatu agana mu izamu ari yo itahanye intsinzi y’igitego 1-0, igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

Uwitonze Captone

 397,983 total views,  1,063 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *