Gisagara:Croix Rouge y’u Rwanda yatanze umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Mukingo

Bamwe mu baturage  bo mu murenge wa Mukindo, mu Karere ka Gisagara barishimira umuyoboro w’amazi bagejejweho,  na Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta .Uwo muyoboro watwaye asaga miliyoni 380Fr.

Iki gikorwa cyo gutanga amazi mu Murenge wa Mukindo, cyabaye tariki ya 30 Gicurasi 2024 ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wa Croix Rouge y’u Rwanda na Croissant Rouge ku rwego rw’Igihugu wari ufite insangamatsiko igira iti” Komera ku bumuntu”.

Mukandekezi  Françoise Umuyobozi wa Crouge Rouge Rwandaise, ari kumwe n’abashyitsi baturutse muri Croix Rouge ku rwego rw’ibihugu bitandukanye no ku kwego rw’isi (CICR) , yagaragaje bimwe mu bikorwa bya Crouge Rwanda yagizemo uruhare mu myaka 62 imaze ushinzwe.

Yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ubufatanye bagaragaje mu bikorwa birimo gukumira ibiza, gufasha abaturage kwikura mu bukene, kubaka umuyoboro w’amazi wa Mukindo. Yashimiye kandi n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ubufatanye bwiza adahwema kugaragaza.banejejwe ko Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ikemuye ikibazo cy’ abaturage batagiraga amazi meza na makeya, none bakaba barayabonye.

Ati ” Amazi ni ubuzima kuko nyuma yo kuyegerezwa bakora imirimo yabo batuje kandi bakanagira isuku, bityo bagaca ukubiri n’umwanda, bikabarinda indwara noneho bakabaho neza n’amajyambere akiyongera.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yabwiye abaturage ko  mu bintu bishimishije, ari uko uyu muyoboro wahaye amazi abaturage b’Umurenge wa Mukindo, bari babayeho nta mazi meza bagira, abasaba kuyabungabunga neza kuko nubwo amazi bayahawe na Croix Rouge y’u Rwanda ariko ari ayabo.

Ati ” Turasaba abaturage guharanira gukora bakiteza imbere kugira ngo bashyigikire ibikorwa bagezwaho n’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.”

Rutaburingoga Jerome,  Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara,  yaboneyeho umwanya wo gushimira Croix Rouge y’URwanda uruhare rufatika igira mu iterambere ry’Akarere harimo ibikorwa by’ubutabazi, ubukangurambaga ku isuku n’isukura, kwirinda indwara z’ibyorezo cyane cyane uruhare bagaragaje mu kurwanya COVID 19, kurwanya imirire mibi no gutegura indyo yuzuye n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo n’umuyoboro w’amazi bubatse ku bufatanye n’Akarere.

Madame MUKANDEKEZI Françoise Umuyobozi wa Crouge Rouge Rwandaise, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo , Madame KAYITESI Alice na  RUTABURINGOGA Jerome, meya wa Gisagara ( Photo:Captone)

Bamwe  mu bayobozi b’ingabo na polisi bari muri icyo gikorwa( Photo:Captone)

Uwitonze Captone

 3,158 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *