Hunter Biden umuhungu wa perezida w’Amerika Joe Biden,yagejejwe mu rukiko kubera gutunga imbunda

Hunter Biden umuhungu wa perezida w’Amerika Joe Biden kuri uyu wa mbere yageze mu rukiko ngo aburanishwe ku byaha byo kugura no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Hunter Biden yitabye urukiko nyuma y’aho kumvikana n’abashinjacyaha ngo uru rubanza rwe gushyirwa bugufi y’amatora ya 2024 binaniranye.

Iyi nkuru y’Ijwi ry’Amerika iragaruka ku by’ingenzi wamenya kuri uru rubanza rwa Hunter Biden.

Madamu Jill Biden, umufasha wa Perezida Biden yinjiye mu rukiko nyuma gato y’umuhungu, mu rwego rwo kumushyigikira.

Uru ni urubanza rw’amateka rushobora kugira ingaruka ku bikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Biden mu gihe ahatanira manda ya kabiri ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Perezida Biden yatangaje ko we nka perezida ntacyo yavuga ku rubanza nshinjabyaha. Gusa yongeraho ko nk’umubyeyi “akunda umuhungu we byimazeyo, amwizera, kandi yemera imbaraga ze.”

Mu itangazo yasohoye, perezida Biden yagize ati: “Ndi Perezida, ariko ndi n’umubyeyi. Jye na Jill dukunda umuhungu wacu, kandi duterwa ishema n’umugabo ari we uyu munsi wa none.”

Ni ubwa mbere mu mateka y’Amerika umwana wa perezida uriho aburanishijwe. Inyandiko y’ibirego ashinjwa yatanzwe na Minisiteri y’ubutabera, cyane cyane David Weiss, umushinjacyaha wihariye washyizweho umwaka ushize ngo ayobore iperereza ku byo Hunter Biden ashinjwa.

Hunter Biden w’imyaka 54 y’amavuko arashinjwa kugura no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko. Bivugwa ko yatunze imbunda mu gihe yakoreshaga cyangwa yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ibintu binyuranyije n’amategeko yo ku rwego rw’igihugu.

Yahakanye ibyaha byose ashinjwa uko ari bitatu, nubwo yiyemereye ko hari ubwo yari ahanganye n’ububata bw’inzoga ndetse n’ikiyobyabwenge cya kokayine.

Uru rubanza rushobora kumara icyumweru kimwe cyangwa se bibiri kandi rurabera i Wilmington, muri leta ya Delaware.

Ariko se mu by’ukuri ibyaha aregwa ni ibihe?

Ibyaha bibiri bya mbere mu nyandiko y’ikirego igizwe n’ibyaha bitatu, bifatiye ku kugura imbunda ubwabyo.

Iyo umuntu agura imbunda, agomba kuzuza inyandiko zabugenewe zo mu biro bishinzwe igenzura ku mikoreshereze y’inzoga, itabi, imbunda n’ibindi biturika. Muri iyo nyandiko ni ho yemeza ko yemerewe kugura intwaro.

Bikavugwa rero ko Hunter Biden yaba yarabeshye ku makuru yujuje muri izo nyandiko.

Mu bibazo aba asabwa gusubiza harimo niba yarigeze gukatirwa ku cyaha gikomeye, niba atuye mu gihugu byemewe n’amategeko. Ariko icy’ingenzi kuri uru rubanza ni ikibazo niba “waba ukoresha binyuranyije n’amategeko cyangwa warabaswe n’ibiyobyabwenge.”

Aha Hunter Biden akaba yarasubije “Oya.”

Icyaha cya gatatu cyerekeranye no gutunga imbunda. Ubusanzwe birabujijwe mu mategeko yo ku rwego rw’igihugu gutunga imbunda mu gihe ukoresha ibiyobyabwenge.

Nk’uko bikubiye mu nyandiko y’ikirego n’izindi nyandiko z’urukiko ziheruka gushyirwa ahabona, Hunter Biden yatunze imbunda iminsi 11 mu kwa Cumi kw’2018. Ni mbere y’uko umukunzi we ayijugunya mu gisanduku cy’imyanda kuko yari atewe impungenge n’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Abatangabuhamya Ni Ba Nde?

Abashinjacyaha bavuze ko bateganya guhamagaza abatangabuhamya bashinja babarirwa muri mirongo.

By’umwihariko, bavuze ko bafite ubuhamya bw’abagore batatu bahoze bacuditse na Hunter Biden. Abo bakazasobanura uburyo yakoreshaga ibiyobyabwenge mu gihe yaguraga imbunda.

Abo barimo na Kathleen Buhle wahoze ari umugore we. Hakabamo Hallie Biden, umupfakazi wasizwe na mukuru we nyuma nawe akaza kumutereta. Harimo kandi na Lunden Roberts, babyaranye umwe mu bana be.

Ubuhamya bwabo bushobora kwibutsa ibihe Hunter Biden yanyuzemo byari bigoranye cyane, aho yavuze ko hafi buri munsi yanywaga cyangwa se yageragezaga kunywa ibiyobyabwenge.

Gusa umwaka ushize ubwo yumvwaga n’urukiko mu itegurarubanza, yavuze ko kuva mu kwa Gatanu kwa 2019 kugeza ubu atagikoresha ibiyobyabwenge.

Abashinjacyaha muri Uru Rubanza ni Ba Nde?

Ikirego cyatanzwe n’umushinjacyaha Weiss, wahoze ari umushinjacyaha wa leta ya Delaware washyizweho na Donald Trump ubwo yari perezida. Umwaka ushize minisitiri w’ubutabera Merrick Garland yazamuye Weiss amugira umushinjacyaha udasanzwe.

Ni nyuma y’aho ubwumvikane bwo kwemera icyaha hagati y’ubushinjacyaha na Hunter Biden bwanze.

Abunganira Hunter Biden bavuze ko Weiss yatanze inyandiko y’ikirego agamburujwe n’igitutu cy’abadepite b’abarepubulikani ndetse na Trump ubwe. Uyu mushinjacyaha ariko ibyo yabyamaganiye kure, abigereranya n’igitekerezo cy’amakabyankuru cyakwandikwamo filimi.”

Birashoboka ko Hunter Biden Yafungwa?

Aramutse ahamwe n’ibi byaha byose uko ari bitatu ashobora gukatirwa igihano cyagera ku myaka 25 mu buroko.

Icyakora, kuba atarigeze akatirwa n’inkiko mbere y’aha, akaba ari n’ubwa mbere yaba akoze ibyaha nk’ibyo, igihano gishobora kuba gito cyane kuri iki. Igihano yahabwa kizagenwa n’umucamanza Maryellen Noreika ukuriye inteko iburanisha uru rubanza.

Ikindi, ibi ni ibyaha byo ku rwego rw’igihugu, bisobanuye ko Joe Biden afite ububasha bwo guha umuhungu we imbabazi igihe icyo ari cyo cyose. Gusa ibiro by’umukuru w’igihugu, byahakanye iby’izo mbabazi. Icyakora iyo mvugo ya politiki ishobora guhinduka nyuma y’amatora yo mu kwa 11.

Ku rubanza rwerekeranye n’imisoro ho byifashe bite?

Uru ni rumwe mu manza ebyiri zihanze Hunter Biden muri uyu mwaka.

Urubanza rwa kabiri rutegerejwe mu kwa Cyenda i Los Angeles kandi rwerekeranye n’imikoreshereze mibi y’imari ya Hunter Biden.

Yahakanye kunyereza imisoro, gutanga amakuru atari yo ku misoro, ndetse no kutamenyekanishiriza imisoro ku gihe.

Mbere izi manza zombi zari zashyizwe muri uku kwezi kwa Gatandatu. Ariko Hunter Biden yaje gusaba umucamanza wa leta ya California yemera gusubika uru rw’imisoro.

Gusa itariki y’uru rubanza mu kwa Cyenda izahurirana n’iminsi ya nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Source:VOA

 936 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *