Musanze:Niho umuryango FPR- Inkotanyi yahereye yamamaza umukandida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda ku kibuga cya Busogo mu Karere ka Musanze ahari hateraniye abaturage benshi bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu turere twa Rulindo, Burera, Gakenke, Musanze, Nyabihu n’ahandi bazindutse iya rubika, bari baje gushyigikira umukandida wabo.
I Busogo mu Karere ka Musanze, ni ho FPR Inkotanyi yahereye yamamaza umukandida wayo Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena, muri ibi bikorwa bizagera mu byose by’igihugu mbere y’amatora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Perezida Kagame atangiye ijambo asobanura amateka ya FPR n’icyo isobanuye
“Twongeye kuza hano ngo dusuzume aho tuvuye n’aho tugeze. Reka mpere ku mateka abantu bakwiriye guheraho. Ejobundi u Rwanda ntabwo rwari heza. Nk’u Rwanda n’ibindi bihugu uko twabayeho siko abantu babaho, cyane cyane mu myaka itari kera nka 60 n’indi, u Rwanda rwabayeho nabi.
Mbere y’aho ho birumvikana twari aho isi yari iri ntabwo twari kuba turenze kuri byinshi ariko kandi ejobundi urebye imyaka 30 tumaze, aho u Rwanda rwari ruri mu myaka 30 usubiye inyuma, byasobanuraga amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo. Ari mu bukoloni, nyuma y’ubukoloni […] byagaragaje byose bikubiye hamwe ubuzima bubi.
Iki gikorwa rero ntabwo ari icy’uyu munsi, icy’ejo cyangwa tariki 15 Nyakanga, ni igikorwa gikubiyemo ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura..
FPR mu magambo make ni ubudasa. Ni ubudasa muri aya mateka, ni ubudasa mu buryo bw’ibigomba guhinduka. Ikibazo gihari ni ukuvuga ngo ariko bihindurwa na nde? Bihinduka bite? Bihindurwa namwe.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda aribo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora muri demokarasi
Ati “Demokarasi ivuze guhitamo ikikubereye, icyo ushaka ukagira n’ubwisanzure muri uko guhitamo. Ntabwo demokarasi uhitirwamo, nta we uguhitiramo ni wowe wihitiramo. Niko bikwiriye kumvikana hano n’ahandi, n’aho byitwa ko bikomoka.
Aho bikomoka ntawe ubahitiramo, niyo mpamvu badafite uburenganzira bwo guhitiramo abandi. Uko guhitamo, kuva kuri bwa budasa bw’igihugu, bw’abantu, bw’u Rwanda.”
Ubwanditsi
2,478 total views, 2 views today