Huye: Maraliya yafatiwe ingamba zo kuyirwanya

Ikigo nderabuzima  cya Sovu ni kimwe mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Huye , bitanga serivisi nyinshi  zo guhangana   n’indwara ya malariya.

Bamwe mu baturage bivuriza muri icyo kigo bavuga ko batakirwara maraliya kuko bakanguriwe gukoresha  inzitiramubu mu kuyirinda. Bikaba byarabaye akarusho kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC),cyafashe gahunda yo gutera umuti mu mazu no mu bishanga hifashishijwe indege zitagira abapitote( drones).

Ubwo bamwe mu  banyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ABASIRWA ryandika ku nkuru zo  kurwanya Sida n’izindi ndwara basuraga ikigo nderabuzima cya Sovu babwiwe ko nta barwayi ba maralira bakunze kuboneka muri icyo kigo bitewe n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kuyirwanya.

Habimana yagize ati: « Mu rugo iwanjye wasangaga twese turwaye, umugore n’abana banjye bararembye nkajya mu kuvuza umwanya wo gukora ukabura, tugahura n’ubukene. Ariko ubu aho badutereye umuti mu nzu nta malariya iwanjye ubu n’iterambere ryarazamutse».

Consolata  we , avuga ko n’ubwo ashaje abasha kujya mu mirima ye akishakira  ibimutunga ntasabirize abikesha kugira ubuzima bwiza. Nyamara ngo mbere maraliya yari yaramuzahaje atakibasha gukora.

Mutesire Beatha umwe mu bajyanama w’ubuzima  mu kigo nderabuzima cya Sovu avuga ko nta barwayi ba malariya bakiboneka cyane bitewe nuko bakanguriye abaturage kuyirinda.

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu kigo nderabuzima cya Sovu (Photo:Captone)

Ati:”Nta malariya iboneka cyane  muri kano Karere kuko dukangurira abaturage gukoresha inzitiramubu ndetse hakaba hari gahunda yo gutera imiti mu mazu.

Mamiya soeur Solange  Uwanyirigira , umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Sovu  avuga ko nta barwayi ba malariya bajya babone  ngo niyo abonetse aza  ari umwe umwe .

Soeur Solange  Uwanyirigira , umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Sovu(Photo:Captone)

Ati:”Dushobora nko kwakira abarwayi nka 2 ku kwezi barwaye malariya, kandi nabo hari igihe batagera ku bitaro kuko hari igihe abajyanama b’ubuzima babasanga iwabo bakabaha imiti mu gihe basuzumwe.”

Bwana Etienne Hakizimana umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima mu Karere ka Huye mu kiganiro yagiranye n’itsinda rw’abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ABASIRWA riharanira kurwanya Sida n’izindi ndwara riterwa inkunga na RBC, yavuze ko Akarere ka Huye kafashe ingamba zikarishye mu guhangana na maraliya .

Ati“ :Ubu Huye ntikigaragara mu turere twa mbere dufite malariya kuva aho dutangiriye kubaterera umuti. Ikindi Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukumira no kurwanya indwara ya Malariya binyuze mu kwigisha abaturage no kubaha amakuru ku buryo yandura. ’’

Mu gihe malariya itavuwe neza yateza imfu zitunguranye , akaba ari muri urwo rwego u Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2030, ruzaba rwamaze kurandura Malaria burundu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryashyizeho intego yo kuva mu 2016 kugeza mu 2030,  ko  mu bihugu byose byo ku Isi mu mwaka wa 2030 niba bazaba bamaze guhanga na Malaria ku gipima cya 90%, kugabanya umubare w’abicwa na yo ku gipimo cya 90% ndetse no kuba nibura ibihugu 35 bizama byaramaze kurandura iyo ndwara burundu.

Uwitonze Captone

 2,562 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *