Nyamagabe :Ikitwa ubutinganyi babwumva nk’inzozi

Mu gihe ikitwa kuryamana no gushakana kw’ abahuje ibitsina bizwi nk’ ubutinganyi bikomeje  kuvuza ubuhuha no kutavugwaho rumwe  ku isi yose ndetse no mu Rwanda , mu karere ka Nyamagabe bo babyumva nk’Inzozi.

Ubwo  Ishyirahamwe ry’ abanyamkuru (ABASIRWA ) riharanira kurwanya SIDA n’izindi ndwara ku nkunga ya RBC,  basuraga Akarere ka Nyamagabe , batangarijwe ko nta kintu kitwa ubutinganya kiba muri ako karere ko babyumva nk’inzozi.

Madame Niyonsaba Nadia, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gasaka yabwiye itangazamakuru ko muri serivisi zijyanye n’ubuzima batanga nta kibazo cy’ababana bahuje igitsina barahura nacyo.

Kuba nta butinganyi buba mu Karere ka Nyamagabe byashumangiwe na Agnes Uwamariya , Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ( Uwo mubona hasi ku ifoto) .

Ati:”Mumpaye umukoro , ngiye gukurikirana ibyo bintu niba biba  bikorwa muri kano karere  amakuru nzamenya nzayabaha.Ariko nzi ko nta bibaho ahubwo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina turi  muri gahunda yo kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, ku buryo gufata imiti ku bantu bafite ubwandu byageze ku 100%.’’

Mu bihugu bitandukanye, ikigero cy’abanyamuryango ba LGBTQ (ababana bahuje ibitsina) bakunze guhura n’ibibazo byo guhabwa akato bikaba byabaviramo kwiyahura .

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bidafite itegeko iryo ari ryo ryose ribangamira ababana bahuje ibitsina. Magingo aya, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ntiryerura ngo ryemere cyangwa ryamagane imyitwarire n’imigirire y’ababana n’abo bahuje igitsina.

Icyakora mu ngingo yaryo ya 16 rigira riti “Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana.”

Gusa mu ngingo ya 17 yaryo, harimo ko “Ishyingirwa ryemewe ari iryabaye hagati y’umugabo n’umugore,” ingingo itavugwaho rumwe kuko ababana bahuje ibitsina bashobora no kubana nk’abashakanye.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko icyiciro cy’abaryamana bahuje ibitsina kiri mu byugarijwe cyane na virusi itera Sida kuko cyihariye 7% by’abafite ubu bwandu bose mu gihugu.

Raporo y’Ibikorwa bya Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2019-2020, igaragaza ko abagore bakora uburaya n’abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo ari bo bari ku isonga mu bafite virusi itera SIDA.

Uwitonze Captone

 1,763 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *