Nyuma yo gukoresha inzitiramubu mu kwirinda indwara ya maraliya hagezweho gukoreha drones

Nyuma y’aho igihugu cy’u  Rwanda cyihaye intego ko mu 2030 kuzaba kimaze guhashya malaria mu buryo bugaragara, Ikigo k’igihugu gishizwe ubuzima -RBC, cyatagije uburyo bushya bwo gutera umuti wica imibu mu bishanga bakoresheje indege zitagira abapilote (Drones).Akaba ari gahunda ya leta  y’u Rwanda  yaratangije  yo kurwanya Malaria bise Integrated Vector Management, igamije guhashya ibitera indwara birimo n’imibu itera Malaria.

Mu ngamba zashyizweho  zo guhashya malariya , harimo no gukoresha ‘Drones’ zitera imiti mu bishanga bya bitandukanye .Icyo gikorwa kikaba cyaratangiriye mu bishanga bya  Rugende na Kabuye nyuma y’uko bigaragaye ko hororokera imibu myinshi itera malaria ababituriye.

Bamwe mu baturiye  ibyo bishanga bavuga  ko bagereranyije mbere yo gutera umuti mu bishanga na nyuma yaho habaye impinduka mu igabanuka ry’imibu n’indwara ya malaria. Gusa, ariko ngo ibyo ntibyatuma birara ngo bibagirwe izindi ngamba zo kwirinda.

Charles Nzitura , umuturage utuye mu Murenge wa  Jabana , bugufi y’igishanga cya Nyacyonga hafi y’uruganda rw’isukari “Kabuye Sugar Works”,yagize ati ”Mbere wasangaga nta kwezi kwashira umuntu atarwaye malaria, ariko kuva batera imiti malarira singikunda kuyirwara kandi nahoraga nyirwara. Imibu na yo yaragabanutse ntikiri myinshi. Ariko ibyo tubifatanya no gukiza ibihuru bidukikije, kuvanaho ibizenga by’amazi tukanarara muri supernet.”

Jeanette Bamurange  ati ”Imibu yarazaga, mu nzu igatumuka. Indege aho ziziye zateye imiti, ya mibu iragenda. Abana bacu barwaraga malaria ubu bameze neza.”

Abajyanama b’ubuzima bafite mu nshingano kuvura malaria itaraba igikatu na bo bahamya ko umubare w’abafatwaga n’iyi ndwara wagabanutse.

Clodette Nyimariza , umwe mu bajyanama b’ubuzima ukorera mu murenge wa Rusororo w’akarere ka Gasabo.

Ati “”Nakiraga abana nk’icumi ku munsi, ariko icyo gikorwa cyo kwica umubu mu bishanga bifashishije akadege, kimaze gukorwa, bijyanye n’ubukangurambaga no kwigishwa kurara mu nzitiramibu, byatumye abarwayi bagabanuka, hari n’igihe mara icyumweru ntabonye umurwayi.”

Kugabanuka kw’abarwayi ba malaria na none bishimangirwa n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Solace Ministries gikorera mu murenge wa Rusororo. Dusabe Françoise, ni umuforomo muri icyo kigo nderabuzima.

Yagize ati ”Abaturage barwaye malaria twakiraga baragabanutse nko ku kwezi twakiraga abarwaye malaria hagati ya 300 na 400, ariko ubu ku munsi wa none turakira hagati ya 40 na 50. Navuga ko ikigero cyagabanutse kuri 60% muri make gutera imiti yica malaria byazanye impinduka ikomeye.”

Phocas Mazimpaka umukozi ushinzwe ishami ryo gukumira indwara muri RBC, atangaza ko abashakashatsi b’iki kigo batangaiye gukora igerageza ngo barebe akamaro ko gukumira Malaria binyuze mu gukoresha drones zitera imiti mu bishanga bikikije Umujyi wa Kigali.

Phocas Mazimpaka umukozi ushinzwe ishami ryo gukumira indwara muri RBC (Photo:net)

Mazimpaka akomeza avuga ko iyo guteza umuti drones bikozwe bikomatanyije no gutera umuti hakoreshejwe amapombo, bigabanya cyane gukura kw’imibu itera Malaria iba isanzwe ituye mu bishanga.

Umubu ntushobora kororoka utabonye ahantu hari amazi ho gutera amagi. Abahanga bavuga ko imiti iterwa mu bishanga itangiza ibidukikije kandi ngo imibu iza kuyirya izi ko ari ibiryo bisanzwe, ikahasiga ubuzima.

Mu gusuzuma uko ibaganuka ry’imibu rimeze, Mazimpaka avuga ko babipimira mu kureba niba densité yayo yaragabanutse. Ati “Ntabwo habaho ibarura ry’imibi rikorwa, ahubwo bareba uko isigaye ingana bitewe n’agace bateyemo iyo miti uko kanganaga n’ubwinshi bw’iyahabonekaga.”

Akomeza agira ati “Icyo gihe twarimo dukora inyigo y’agateganyo, hari ahantu twateraga imiti ariko hari n’ahandi tutateraga. Hari utunyorogoto tw’imibu twari twinshi ahantu hatandukanye. Ariko nyuma yo kuhatera imiti, ubu tubona byaragabanutse”.

Mazimpaka avuga ko mu bushakashatsi hari tekiniki bakoresha ngo bamenye ko imibu yagabanutse, bafata ahantu hadaterwa imiti yica imibu n’aho iterwa bakabigereranya bakareba akazi iyo miti yakoze uko kangana. Ahatewe imiti ngo imibu yaragabanutse ubu igeze kuri 20%, na yo ikaba izashira uko abantu bazakomeza gutera imiti no mu bice byihishe cyane.

Amakuru atangwa n’ababishinzwe mu Rwanda yerekana ko imibu yagabanutse kuri 85% mu duce ‘drones’ (utudege tutabamo abapilote) zateyemo imiti yica imibu hagati ya Mata (4) 2020 na Mata 2021 kandi ko malaria yagabanutse kuri 90% mu gace iyo miti yatewemo.

Raporo ya OMS/WHO yo mu Ukuboza (12) 2022 yerekana ko malaria yishe abantu 619,000 ku isi mu 2021 ugereranyije na 625,000 mu 2020, naho abayirwaye bavuye kuri miliyoni 245 mu 2020 baba miliyoni 247 mu 2021.

Africa ni yo yibasiwe cyane kuko 95% by’abayirwaye mu 2021 na 96% by’abo yishe ni abo kuri uyu mugabane, mu bo yishe hafi 80% ni abana bari munsi y’imyaka 5.

Uwitonze Captone

 945 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *