Umuryango FPR wegukanye arenze 62% mu matora y’abadepite , mu gihe andi mashyaka nka PSD, PL, Green party n’Imberakuri ziza hasi ya 10%

Akanama k’amatora mu Rwanda katangaje ibyavuye mu matora y’ibanze  y’abadepite , bigaragaza ko ishyaka FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka atanu, bafatanyije nka  PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR. baje imbere n’amajwi 62,6%.Abo badepite bazegukana intebe 53 kuri 80 ziteganyijwe mu Nteko .

Ishyaka PL ni ryo ryaje ku mwanya wa kabiri muri ibi byatangajwe by’ibanze, rigira amajwi 10.9%, naho ishyaka PSD riza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 9.4%.

Ku mwanya wa kane, ishyaka PDI ryagize amajwi 5.8%, rikurikirwa na Democratic Green Party n’amajwi 5.3%, naho ishyaka PS Imberakuri – uruhande rwaryo rwemewe n’ubutegetsi – ryabonye amajwi 5.2%.

Janvier Nsengiyumva, umukandida umwe wiyamamaje ku giti cye ku mwanya wa depite, ni we wa nyuma na 0.5%.

Bitarenze itariki ya 20 Nyakanga hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, na ho ku ya 27 Nyakanga hatangazwe amajwi ya burundu.

Uyu mwaka, Abanyarwanda barenga miliyoni icyenda  nibo bari ku rutonde rw’abatora. Uyu mubare wariyongereye cyane ugereranije n’amatora yo mu 2017. Mu byukuri, umubare w’abatoye wiyongereyeho hafi 2.300.000. Iri zamuka ryatewe  n’umubare munini w’urubyiruko rwinshi rwatoye  bwa mbere.

Muri  Gashyantare 2023, ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyavugaga ibyavuye mu ibarura ruange ryakozwe  mu mwaka wa 2022 cyavuze ko, Abanyarwanda bangana na 13 246 394 bavuye kuri miliyoni 10,5 batanzwe n’ibarura ryakozwe muri  2012.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko umubare w’Abanyarwanda wiyongereyeho miliyoni 2,7 mu myaka icumi ishize, aho igitsinagore ari bo benshi ugeraranyije n’igitsinagabo.

Uwitonze Captone

 2,666 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *