Nyungwe :Pariki y’agahebuzo mu gukurura ba mukerarugendo

Nyungwe ni pariki iherereye mu majyepfo y’ uburengerazuba bw’ u Rwanda munsi y’ ikiyaga cya Kivu, ku mupaka w’ u Rwanda na Burundi. Iyi pariki yashinzwe mu mwaka w’ 2004, ibarirwa ku buso bwa kilometerokare 970 zigizwe n’ ishyamba ry’ inzitane, urugano, ibyatsi, ishyamba risanzwe n’ uburabyo. Iyi pariki yegeranye n’ umujyi wa Cyangugu uri ku birometero 54 uturutse ku mupaka w’ uburengerazuba bw’ u Rwanda.

Parike  ya Nyungwe igizwe n’ishyamba rinini kimeza ni indiri y’ubwoko 322 bw’inyoni,  rikaba  ryubatsemo   inzira, inyura hejuru mu bushorishori, ya 160m y’abanyamaguru iri ku butumburuke bwa 70m izwi nka “Canopy Walk” yabaye ahantu h’ingenzi abakerarugendo bajya ngo bitegereze urusobe rw’ibinyabuzima muri iyi parike.

Inzira, inyura hejuru mu bushorishori ishyamba rya Nyungwe(Photo:net)

Kubera  aho riherereye, rihora rigwamo imvura y’ingirakamaro mu gutanga amazi akenewe  ku binyabuzima biba muri Nyungwe  no gutuma havuka amasoko abyara uruzi rwa Nil nk’uko abahanga mu bumenyi bw’isi babyemeza.

Moise umwe mu bagide yabwiye itangazamakuru ko Nyungwe ibumbatiye inyamaswa z’amoko atandukanye nk’inkende .

Ati:”Hano muri Nyungwe harimo  amoko menshi y’inguge .Tukaba dufite inguge zo mu bwoko bwa Hoest (Cercopithecus l’hoesti), Inguge zo mu bwoko bwa Silver (Cercopithecus doggetti), Inguge zo mu bwoko bwa Gold (Cercopithecus kandti) n’izindi nyinshi… Akaba ari  inyamaswa zibana mu miryango bigoye kuzisanga ahantu runaka  kuko  zikunda kwimuka. Aho wazibonye ejo siho uzibona uyu munsi.Iyo ugize amahirwe ukazibona, wishimira uko zibanye kuko ziba ziri kwitanaho, imwe ikuraho indi ibishokoro.”

Nyungwe ni ishyamba rifite ahantu nyaburangwa nk’ahitwa  Igishigishigi, Karamba, Umuyove, ahitwa Imbaraga , Bigugu n’ahandi heza  heza cyane hazwi na benshi  bita Uwinka akaba ariho  bakirira abasuye iyi Pariki.

 

Aho ni ku Uwinka( Photo:net)

UNESCO ivuga ko iyi parike irimo bimwe mu binyabuzima bifite umwihariko kandi by’inkehwa “bitaboneka ahandi aho ariho hose ku isi”, birimo ubwoko bw’inguge za ‘Pan troglodytes schweinfurthii’, inkende za ‘Cercopithecus mitis’ n’uducurama tw’imbonekarimwe twitwa ‘Rhinolophus hillorum’, ivuga kandi ko harimo amoko arindwi y’inyoni zigeramiwe kw’isi, hamwe n’amoko 317 mashya y’inyoni yavumbuwe.

RDB ivuga ko ishyamba rya Nyungwe riri ku buso bwa hegitari 101,900 rikurura imvura nyinshi kandi amasoko yaryo aha amazi ahangana na 70% h’u Rwanda. Ivuga kandi ko ku musozi wa Bigugu muri iyi parike – icungwa n’ikigo cyigenga African Parks Network – abahanga bahabonye isoko ya kure y’umugezi wa Nile, gusa ibi ntibiremezwa ku buryo budasubirwaho ku rwego rw’isi.

Ikinyamakuru kitwa tripsavvy.com kivuga ko ibiciro byo gusura ibice bitandukanye bya Nyungwe bihera ku $ 40, $60 na $ 90 ku muntu umwe.

Uwitonze Captone

 2,533 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *