Imihindagurikire y’ikirere ituma ibiribwa bibura

Muri iyi minsi, haragaragara ikibazo cy’ihenda ndetse n’ibura ry’ibirayi ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali.Ubwo ikinyamakuru gasabo.net cyasuye isoko rya Nyamirambo , ba,mwe mu bacuruzi n’abaguzi batangaje ko  ibirayi hari kuboneka ibirayi  bike nabyo bihenze, kuko byaguraga amafaranga 550 ku kiro kimwe none ikiguzi kirakabakaba hagati y’amafaranga 650 na 1.000 frws.

Habarurema umwe mu baguzi  yatangarije iki kinyamakuru ko ibura ry’ibirayi ryatewe nuko imvura yaguye igihe kirekire bamwe mu bahinzi babura uko batera imbuto z’ibirayi.

Ati:Nkubu ikiro cy’ibitoki ni amafaranga magana abiri (200frws), insina zikenera imvura, mu gihe yagwaga ibitoko byaranaga kubera ko ibirayi bikenera imvura iringaniye bamwe mu bahinzi babuze uko bahinga bitewe nuko imvura yari nyinshi.”

Muri  Gicurasi 2023, mu nama mpuzamahanga y’abahinzi bato bahagarariye abandi, baturuka mu bihugu bigera muri 40 byo ku migabane ya Afurika, Aziya no mu birwa bya Karayibe na Pasifike yabereye  i Kigali, hagamijwe gusangizanya ubumenyi ku bibazo bitandukanye bahura nabyo, Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Chantal Ingabire, yavuze  ko imihindagurikire y’ikirere ari kimwe mu bibazo bibangamiye abahinzi hafi ya bose ku Isi, gusa ngo mu rwego rwo gukomeza guhangana nayo ku ruhande rw’u Rwanda, hari ibyatangiye gukorwa.

Ati “Hari kimwe kibangamiye cyane abahinzi hafi ya bose, atari muri Afurika gusa ahubwo ku Isi hose, ni ikibazo kijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, aho usanga hamwe hari imvura nyinshi ahandi habonetse izuba ryinshi, ahandi habonetse indwara zituruka ku mihindagurikire y’ikirere. Icyo ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije abahinzi bato, ndetse no mu Rwanda biracyari ikibazo, n’ubwo Igihugu cyashyizemo imbaraga kugira ngo kibafashe, ariko turacyafite imbogamizi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryita imihindagurikire y’ikirere kibangamiye ubuzima bw’isi yose mu kinyejana cya 21. Abaturage barashobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu mbaraga nko kurinda inkombe cyangwa kwagura uburyo bwo guhumeka ikirere, ariko ingaruka zimwe ntizishobora kwirindwa. Ibihugu bikennye bifite uruhare runini ku byuka bihumanya ikirere ku isi, nyamara bifite ubushobozi buke bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere .

Ingaruka nyinshi z’imihindagurikire y’ikirere zimaze kugaragara kuri 1.2 ° C (2.2 ° F) urwego rwo gushyuha. Ubushyuhe bwiyongereye buzongera izo ngaruka kandi burashobora gukurura ingingo, nko gushonga k’urubura rwa Greenland . Mu masezerano y’i Paris 2015, ibihugu byose byemeranije gukomeza gushyuha “munsi yimyaka 2 ° C “. Ariko, hamwe n’imihigo yatanzwe mu masezerano, ubushyuhe bw’isi buzakomeza kugera kuri 2.7 ° C (4.9 ° F) mu mpera z’ikinyejana. Kugabanya ubushyuhe kuri 1.5 ° C bizasaba kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu 2030 no kugera kuri 2050 imyuka ihumanya.

Uwitonze Captone

 2,079 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *