Inzovu n’inkura y’umweru biri mu byiza bigize bya pariki y’Akagera

Pariki y’Akagera iri mu Ntara y’Iburasirazuba, ikora ku bice by’imirenge Icyenda,yo  mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, ifite ubuso bwa kilometero kare 1120.

Ni yo nini muri Pariki ziri mu Rwanda ikaba  ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 12. Muri zo harimo eshanu nini ku Isi, ni ukuvuga Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.

Iyi Pariki   ni yo yonyine ifite  imiterere y’umukenke, ikaba irimo  udusozi, imisozi, imirambi, ibibaya, ibiyaga 10, n’Umugezi w’Akagera;  ikaba ubuturo bw’inyamaswa zirimo : Inkura, Inzovu, Ingwe, Intare, Imbogo (Big Five) zikurura cyane ba mukerarugendo, Antelopes,  Inyoni ziri mu moko agera kuri 480;   n’izindi nyinshi zirimo iziba mu mazi no ku butaka.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko bwakanguriye abayituye kutinjira muri pariki uko bishakiye mu rwego rwo   kubungabunga ibidukikije  aribyo  byatumye Pariki y’Akagera yongera kugarura ubuzima.

Ngo ikorwa byo kwirukana ba rushimusi byamaze nibura imyaka itanu hanyuma intare n’inkura z’umukara zisubizwamo hagati y’umwaka wa 2015 na 2017. Ni mu gihe inkura z’umweru zashyizwemo mu 2021 mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubwo bwoko.

Impala n’imparage (Photo:net)

Muri rusange inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera zariyongereye ziva ku 5000 mu 2010 none ubu zigeze ku bihumbi 12.

Inkura z’umweru zigera kuri 30 zakuwe muri Afurika y’Epfo zashyizwe muri Pariki y’Akagera mu 2022, kuri ubu zarororotse bigaragara ko zaguwe neza.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko mu 2023, yasuwe n’abantu 54.141 barimo Abanyarwanda 26.047, abanyamahanga 23.047 ndetse n’abanyamahanga 4534 batuye mu Rwanda.

Imibare y’abasuye Pariki y’Akagera yariyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022 kuko yari yasuwe n’abagera ku bihumbi 41 bayifashije kwinjiza miliyoni 3,7 z’amadolari.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yatangaje ko iyi mibare yiyongereye cyane bitewe na gahunda ya Leta yo kumenyekanisha igihugu binyuze mu nama zitandukanye zibera mu Rwanda, amasezerano Urwego rw’Igihugu rw’Iterambe, RDB, rusinyana n’amakipe anyuranye arimo Arsenal, PSG na Bayern Munich n’ibindi.

Uwitonze Captone 

 1,145 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *