Karongi:Ibikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda byatumye abaturage bahindura imibereho
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura,Akagali ka Gitarama bafashijwe n’Umuryango utabara imbabare ” Croix Rouge y’u Rwanda”, bavuga ko bakomeje kwishimira iterambere bamaze kugezwaho n’uwo muryango kuko inkunga yabahaye yatumye bahindura ubuzima bava mu bukene bagana iterambere.
Mukantwari Donatilla, wo mu Mudugudu wa Gitarama,Akagali ka Gitarama Umurenge wa Bwishyura avuga ko Croix Rouge y’u Rwanda yamuhaye ingurube ayibyazamo Inka.
Mukantwari Donatilla,avuga uko Croix rouge yatumye ahindura ubuzima (Photo:Captone)
Ati:”Ndashimira Croix Rouge y’u Rwanda ,yampaye ingurube, kuko byatumye mpindura ubuzima .Iyo ngurube nabonye yarabwaguye , ngurisha ibibwana nguramo inka ndetse n’imashini idoda.Byatumye njya mu kimina, nguzamo amafaranga nsana inzu ndetse nshyiramo n’ibirahure.Ubu mfite mitiweli abana biga neza cyane , ibyo byose mbikesha ubufasha nahawe bwa Croix rouge y’ u Rwanda .”
Nyirabutorano Dancilla yabwiye itangazamakuru ko croix rouge yabigishije kujya mu matsinda , none bakaba baka inguzanyo .
Ati:”Mbere twari dufite imibereho itameza neza ariko aho croix rouge iduhereye amatungo magufi nk’ihene n’ingurube byatumye duhindura ubuzima , tumeze neza abana bariga .Turi mu
kimina cy’abantu 30,ushobora kuguzamo nk’ibihumbi ijana (100.000frws) ugakemura ikibazo.”
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura Umubano ( Diplomacy ) muri Croix Rouge y’u Rwanda Bwana Mazimpaka Emmanuel yavuze mu Karere ka Karongi Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yakozeye ibikorwa by’iterambere binyuranye.
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura Umubano ( Diplomacy ) muri Croix Rouge y’u Rwanda Mazimpaka Emmanuel (Photo:Captone)
Ati:”Mu Murenge wa Bwishyura mu mwaka wa 2023-2024 ,croix rouge yubatse ubwiherero 120 , bwatwaye amafaranga 14.000.000 Frw .Yaguze amatungo magufi 400, ahwanye na 20.000.000 Frw .Itanga ambulance mu nkambi ya Kiziba : 75.000.000 FrwCroix.”
Croix Rouge y’u Rwanda kandi mu bihe bitandukanye yagiye ifasha ababaye kurusha abandi ibaha ubufasha butandukanye.
Uwitonze Captone
829 total views, 3 views today