Gucukura amabuye y’agaciro bimwe mu byangiza ibidukikije
Buri gihe abafite mu nshingano ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bibutswa ko bagomba gukosora amakosa bakora mu mwuga wabo bubahiriza itegeko rigenga ubucukuzi burengera ibidukikije.
Nubwo hariho amabwiriza y’ubucukuzi bw’ amabuye y’agaciro , bamwe mu bacukuzi ntibabyubahiriza hakaba hari igihe bibaviriye urupfu bagwiriwe n’ibirombe .
Mu mwaka wa 2019, ubwo umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe mine, peteroli na gas , yasuraga koperative icukura amabuye y’agaciro yitwa COMIKAGI, ikorera mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke yavuze ko abantu hafi 50 bamaze gupfira mu birombe bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Muri Gicurasi 2024 na none abantu 15 baburiye umwuka mu kirombe cy’amabuye y’agaciro, batanu muri bo bahita bapfa mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde ho mu Murenge wa Ngamba muri Kamonyi.
Buri gihe abayobozi bibutsa abaturage ko gucukura amabuye y’agaciro utabifitiye uruhushya ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko kenshi bacukura mu ishyamba rya Leta bakangiza ibiti .
Ingingo ya 72 mu Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima iteganya ko bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko, umuntu ku giti cye ukora imirimo y’ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro cyangwa ucukura amabuye y’agaciro na kariyeri ahantu hakomye aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7.000.000 FRW).
Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe muri Pariki y’Igihugu cyangwa icyanya kamere ntayegayezwa, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).
Uwitonze Captone
1,467 total views, 1 views today