Leta y’u Rwanda yahakanye ibyo iregwa n’abaregwa ubujura bwa Mastercard

Leta y’u Rwanda yahakanye ibyo iregwa n’abaregwa ubujura bwa Mastercard

Imyaka isaga ibiri irashize, abantu bagera ku 157 biganjemo Abanyarwanda bareze Leta y’u Rwanda mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko bashinjwa ibyaha by’ubujura bwakozwe hifashishijwe amakarita ya Mastercard Platinum Multicurrency yatanzwe na I&M Bank Rwanda.

Abarega bivugwa ko bifashishije ikoranabuhanga rya Mastercard Platinum Multicurrency bakiba abaturage miliyoni $10.3 z’ Amadorali ya Amerika, ni ukuvuga arenga Miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyaha bashinjwa, bishingiye ku kuba mu mpera za 2022 abantu 157 batawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho ibyaha birimo iyezandonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhisha inkomoko y’umutungo no gukorana n’imitwe y’iterabwoba hagamijwe ubujura bw’amafaranga.

RIB yahise itangira iperereza maze tariki ya 12 Mutarama 2023 ifata abafite amakarita ya Mastercard Platinum Multicurrency.

Abakekwaho ibyaha banafatiwe imitungo yabo harimo amafaranga yabonetse mu ngo zabo, ku makonti ya banki, ndetse n’ibikorwa byabo byose birafungwa.

Tariki 26 Mata 2023, urubanza rwatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, aho barezwe mu manza nshinjabyaha zirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abaregwa bavuga ko ngo urubanza rwakomeje gusubikwa kubera impamvu zitandukanye, rukamara hafi imyaka ibiri kugeza n’ uyu munsi akaba nta cyemezo gifatika kirafatwa.

Bamwe mu baregwa, bari barafunzwe bakaza kurekurwa nyuma yo kwishyura amafaranga yasabwe, bavuga ko barenganyijwe.

Uwitwa Ibrahim NSHIMIYIMANA ati “Iyi karita ya Mastercard yaramamajwe cyane na I&M Bank mu myaka ishize, bashishikariza Abanyarwanda kuyikoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi. Iyo uyikoresha, uba ufite ubushobozi bwo guhindura amafaranga mu yandi asaga 15 y’amahanga.”

Kevine Mugunga uri mu batanze ubuhamya, yagaragaje ko murumuna we, Mugunga Nadia yishyujwe hafi miliyoni 10 Frw kugira ngo arekurwe, kandi amakuru yatanzwe yerekana ko nta bikorwa by’uburiganya byakozwe hifashishijwe amakarita ye.

Mugunga ati “Ntibyumvikana ukuntu umuntu afungwa kubera gusa kuba afite ikarita ya Mastercard. Murumuna wanjye yararekuwe nyuma yo kwishyura amafaranga yasabwaga, nyamara nta bimenyetso bigaragaza ko yagize uruhare muri ubwo buriganya.”

Yakomeje avuga ko na nubu agishinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba, aho asanga ari ibintu bidafite ishingiro kandi biteye impungenge.

Ikirego kigeze mu rukiko rwa EACJ

Bashingiye ku mategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), abaregwa baregeye urukiko rwa EACJ bavuga ko amategeko y’uburenganzira bwa muntu atubahirijwe, ndetse ko Leta y’u Rwanda yarabafunze abantu idafite ibimenyetso bifatika, ikanafatira imitungo yabo nta bushishozi.

Ibinyujije mu Munyamategeko wayo mukuru, Leta y’u Rwanda ihakana ibyo birego, ikavuga ko abaregwa bakurikiranweho ibyaha byemewe n’amategeko, kandi ko urukiko rwa EACJ rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, ndetse ko ikirego cyatanzwe nyuma y’igihe kigenwe n’itegeko.

Leta kandi ishimangira ko bamwe mu baregwa barekuwe by’agateganyo bahise bahunga igihugu.

Bamwe mu bakoresha aya makarita bayifashishaga mu kuvunja amafaranga ku giciro kiri hasi cyane cyane ku madolari n’amapawundi.

Ni mu gihe abatanze ubuhamya bavuga ko kuba Leta yarahisemo gufunga abakiriya no kubakuraho amafaranga nta perereza rihamye ribayeho ari akarengane, ndetse abandi bagashinja I&M Banki Mastercard kudasobanura neza imiterere y’ibibazo by’ubujura byavuzwe mu mikoreshereze y’amakarita yabo.

Amakarita ya Mastercard Platinum Multicurrency yagiye yamamazwa cyane na I&M Bank Rwanda guhera muri 2018, ashimangirwa nk’ajyanye n’ikoranabuhanga kandi yorohereza abakiriya guhererekanya amafaranga ku giciro gito ku rwego mpuzamahanga.

Rutamu Shabakaka

 4,690 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *