Nyuma y’ubushita ntihazaza ibibembe noneho

Muri iyi minsi haravugwa indwara y’ubushita bw’inkende , akaba ari indwara yigeze kuvugwa kera kimwe n’ibibembe akaba  ari indwara y’uruhu, ariko ibarwa mu ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero kuko ni ho udukoko twanduza umurwayi duca.

Abashakashatsi bavuga ko amateka y’indwara y’ibibembe ababaje kandi anateye agahinda kuko atari indwara ya vuba aha.

Ni indwara ivugwa cyane muri Bibiliya aho ababembe icumi bategereye Yesu mu nzira bamubonye  barangurura amajwi bavuga bati “Yesu, Mwigisha, tugirire impuhwe!” Yesu ababonye arababwira ati “nimugende mwiyereke abatambyi” (Luka 17:13, 14).  Iyi ndwara yabanje guhitana inasigira ubumuga abatari bake ku isi. Gusa nyuma y’aho umuganga Hansen ayivumburiye akerekana n’agakoko kayitera kitwa Bacille de Hansein, yaje kugabanya ubukana yari ifite.

N’ubwo indwara y’ibibembe ari imwe mu zisa n’izibagiranye ntizitabweho ku isi, ariko u Rwanda ruri mu bihugu byagerageje gufasha no gukora ibikorwa byo kwita ku barwayi b’ibibembe mu duce yagaragayemo.

Aho ni nko mu Karere ka Rusizi, Nyaruguru, Gisagara n’ahandi hakora ku mipaka y’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Abarwayi bashya bagaragayeho ibibembe mu Rwanda mu mwaka wa 2021 bagera kuri 20.
Ku rwego rw’isi kuva muri 2019, abagaragayeho ubwandu bushya ni 200.000, na ho hagati ya miliyoni ebyiri na miliyoni eshatu bafite ubumuga baterwa n’ibibembe.

Uwitonze Captone

 3,036 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *