Gudakemura ibibazo by’ubusambo, uburiganya no kwiyandarika nibyo bigiye gusenya ishyaka Green Paty

Nyuma yaho madamu Carine Maombe atakarije umwanya w’ubudepite mu nteko nshingamategeko agasimburwa na Masozera, hakomeje gututumba umwuka mubi mu ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu barwanashayaka b’iryo shyaka batifuje ko amazina yabo atangazwa ngo nyirabayazana w’ibibazo byose biri muri Green Party ni umuyobozi w’ishyaka Dr. Habineza Frank warigize nk’akarima ke.

Umwe ati:”Kwa gatanu tariki ya 9 Kanama  2024, mbere yuko abadepite barahira, NEC ya Green Party igizwe n’abantu hafi 16 yateranye igitaraganya riga kuri dosiye ya Carine byavugwaga ko afite diplome y’ikoranabuhanga ryo mu Biryogo.Icyo gihe Dr. Habineza Frank yavuze ko diplome ya Carine ari ntamakemwa ko n’ikimenyimenyi yayitanze mu mwaka wa 2018, ko abayikemanga bafunga umunwa.Ndetse avuga ko azi neza ko mu ishyaka harimo agatsiko gashaka kumusenya.Koko abantu twaratashye  nyuma kwa 2 mbere y’uko kwa 3 abagize inteko barahira twumva ko Carine yaba yahuye n’ibibazo ngo byaje gukemuka aruko Dr. Habineza Frank yandikiye Komisiyo y’amatora  ayimenysha ko Green Party isimbuje Macombe , madamu Masozera ku mwanya w’ubudepite watanzwe na Green Party.”

Ngo uretse ikibazo cya Carine na Masozera cyabaye imbarutso yo kuvuga bimwe mu bibazo byugarije ishyaka  Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR). Ngo harimo gututumbamo ikindi cyo kurwanira umwanya w’ubusenateri.

Undi murwanashyaka ati:“Nibyo koko twumva ko nyuma yo kurwanira ubudepite hakurikiyeho ikibazo cy’ubusenateri ngo bikaba byaratumye ishyaka rivamo ibice 2 kimwe kibogamiye kuri Dr.Habineza n’ikindi kiri kuri senateri Mugisha Alex.Erega natwe ntituzi aho ishyaka ryacu ryerekeye kuko muri iyi minsi hinjiyemo n’abagore b’abasitari bambaye amaherena umubiri wose kuva ku matwi, iminwa kugeza ku maguru.Hari abo twumva bahamagara ngo Juliette, Babirye na Johanas Dr.Habineza akunda gushyira imbere cyane ku mpamvu zitazwi ariko zazabyara ikibazo mu bihe biri imbere nk’ibya Maombe na Masozera.Hari kandi n’abandi barwanashyaka bivugwa ko bihishemo kandi bafitte ubusembwa bwo kuba barakatiwe nk’inkiko”

Uwo murwanashyaka akomeza avuga ati:”Ikibabaje ni iterabwoba dushyirwaho mu bijyanye no kumenya uko umutungo w’ishyaka ukoreshwa.Urugero iyo FORUM yatanze amafaranga yo guhugura abarwanashyaka mu gihugu hose , bivugwa ko mu gihe cyo gutanga itike n’agahimbazamusyi dusinyishwa  ku mpapuro zitariho amafranga ubundi bakuzuzaho menshi bifuza.Ikibabaje kurusha ibindi n’inzu y’ishyaka iherereye Kimironko bivugwa ko yagurishijwe asaga miriyoni mirongo ikenda (90.000.0000 frws) mu gihe cyo kwiyamamaza.None nyuma y’amatora ngo ishyaka ryasigayemo mideni hafi miriyoni 12.Ni ibibazo bikomeye cyane ko hari abavuga ko amafaranga menshi yariwe mu gihe cyo gukodesha imodoka ihenze yatwaraga Dr.Frank  ,kurya no kunywa ndetse n’andi maraha .”

Iyo nimwe mu modoka bivugwa ko yatwaye amafaranga menshi mu gihe Dr. Habineza yiyamamazaga (Photo:net)

Nubwo nta byera ngo de, mu gihe cyo kwiyamamaza ishyaka Green Party ryagiye rivuga ko niritsinda rizakemura bimwe mu bibazo byugarije Abanyarwanda  nk’ikibazo cy’ibura ry’akazi gikabije ku bize n’abatarize cyane cyane mu rubyiruko gikomeje guteza ibibazo bishobora gutuma hari n’abishora mu ngeso zirimo n’izigize ibyaha.

Twashatse kuvugana na Dr.Frank ntibyakunda ngo yaba ari mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda, ariko hari andi makuru menshi y’uburiganya yihishe muri Green Party tukibategurira, ariko ufite andi yayadusangiza mu ibanga kuri e-mail:uwitonzecapiton@gmail.com.

Rutamu Shabakaka

 4,216 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *