Leta y’u Rwanda yahagaritse amasezerano n’ikigo cyacungaga ishyamba Gishwati

 

Minisiteri y’Ibidukikije, yandikiye,ikigo kitwa IKIZERE Silviculture ltd cyakodesheje abaturage ishyamba rya Gishwati  ko amasezerano cyari gifitanye  na Guverinoma y’u Rwanda yo gucunga no kubungabunga iryo shyamba , ko ahagaritswe by’agateganyo, mu gihe hagitegerejwe ibizava mu igenzura ririgukorwa.

Abaturage bakoranaga n’iki kigo cyari cyarahawe uburenganzira , bavuga ko bagiye mu gihombo kubera ko bari barishyuye iki kigo amafaranga menshi ariko bakaba barabujijwe gusarura amashyamba no kugira ibindi bikorwa barikoreramo.

Abaturage bakoranaga n’iki kigo cyari cyarahawe uburenganzira , bavuga ko bagiye mu gihombo kubera ko bari barishyuye iki kigo amafaranga menshi ariko bakaba barabujijwe gusarura amashyamba no kugira ibindi bikorwa barikoreramo..”

Ati “Nta kintu dushobora kongera  gukoreramo kuko hari guhunda ziri kuvugururwa.Amakara nari mfitemo nayaruye tariki ya 11 Kanama 2024, ageze ku muhanda bati ntiyemerewe kuhava,bayafungira aho.”

Umuyobozi  wa Company IKIZERE Silviculture Limited, Mugigana Jean Berchmas,asaba abaturage kwihangana, leta ikabanza gukora igenzura  ry’ibitarubahirijwe mu masezerano.

Ubundi ishyamba rya Gishwati ni pariki iherereye mu Turere twa Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’i Burengerazuba bw’igihugu, ingana na hegitari 3 558, harimo icyanya cya Gishwati gifite ubuso bungana na Hegitari 1 570, n’icya Mukura kingana na Hegitari 1 988.

Ishyamba rya Mukura ryahinduwe pariki mu mwaka wa 2015  rihita ryaitwa Pariki y’igihugu ya Gishwati- Mukura, kuva icyo gihe leta n’abafatanya bikorwa batangiye kuryitaho bariteramo ibiti ndetse bagira ni byo bakuramo kugirango itegurirwe kuba pariki y’igihugu. Habayeho ibikorwa byo kurisubiranya haba ku mpande zose ari kuruhande rwa Mukura no kuruhande rwa Gishwati. 

Uwitonze Captone 

 840 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *