Croix Rouge y’u Rwanda, ifatanyije n,ikigo RBC, bahuguye abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali, mu gukumira icyorezo cya Marburg.

Tariki ya 2 Ukwakira  2024, ku Cyicaro gikuru cya Croix-Rouge y’u Rwanda,  hahuguwe abakrerabushake hafi 70 mu rwego rwo guhangana no gukumira icyorezo cya Maburg.

Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri croix rouge y’u Rwanda atangiza icyo gikorwa yabwiye abakorerabushake gufanyanya n’abajyanamabubuzima mu Midugudu no mu Tugali  gukangurira abaturage gukumira icyorezo cya Maburg.

Ati” Turishimira intambwe Croix Rouge y’u Rwanda itera umunsi ku munsi ibifashijwemo n’abakorerabushake bayo mu bijyanye no gutanga ubutabazi bw’ibanze.Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abanyanuryango ba Croix Rouge y’u Rwanda benshi uyu munsi twahuguye abakorerabushake 70 bo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro , Murenge wagiye uhagararirwa n’abantu 2 mi minsi itaha tuzahugura abandi hafi 200 kugira bakomeze  guhabwa  ubumenyi bw’ubutabazi bw’ibanze bufasha mu kumenya gutabara uhuye n’ikibazo kivutse .”

Mazimpaka Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko mu gihe abakorerabushake bari guhabwa amahugurwa ku ngamba zo guhanga n’icyorezo cya Maburg hari n’igikorwa cyo gutanga ibikoresho by’isuku ku miryango itishoboye.

Ati “Turi gutanga ibikoresho by’isuku birimo indobo,amajerikane n’ ibiringingiti ku miryango itishoboye.Kugirango  nka Croix Rouge y’u Rwanda dukomeze kugera kuri ya ntego yacu yo gukomeza kuba umufasha wa leta mu bikorwa by’ubutabazi harimo gukomeza gukangurira abaturage kugirango barusheho kugira ubuzima bwiza, hari i cyorezo cya Maburg ni ngombwa ko dukora ubukangurambaga, abakorerabushake bacu bakamenya iby’iyo ndwara tugafata n’ingamba, cyane cyane bakangurira abaturage gukaraba muri kanya “.

Dr.Axel Karamage, Umukozi wa RBC mu ishami ryo kurwanya no gukumira ibyorezo mu gashami gashinzwe gukurikirana ibiryo bihumanye, yavuze ko iki cyorezo uburyo cyandura butandukanye n’ibindi.

Ati” Umuntu ashobora kucyandura akamara hagati y’iminsi ibiri na 21 ataragaragaza ibimenyetso gusa hari abo biza vuba, bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria. Umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo,akaruka.”

Ngo kugirango  Croix Rouge y’u Rwanda ikomeze inshingano zayo zo kuba umufasha wa leta, kubufatanye na RBC, mu minsi itaha bazakomeza gukora ibyo bikorwa by’ubukangaurambaga mu Karere ka Rubavu  mu nkambi ya Nkamira ndtse no mu Karere ka Rutsiro mu nkambi ya Kiziba.

Uwitonze Captone

 1,658 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *