Ishyaka Green Party ngo rigiye gusimbuza abakomiseri baryo bahagaritswe
Nyuma y’aho Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda),rikuye abakomiseri baryo bose mu nshingano , amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo avuga ko hagiye kujyaho abandi bashya .
Perezida w’ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza yabwiye Gasabo ko mu gukuraho bariya bakomiseri ko biri muri politiki y”ishyaka kandi ko bashobora gusubiraho .
Bamwe mu barwanashyaka babwiye ikinyamakuru Gasabo ko muri iyi minsi ishyaka ryaba riri kurambagiza abazaba abakomiseri kugirango ishyaka Green Party rikomeze gahunda yo kunoza politike yaryo yo guteza imbere buri Munyarwanda n’igihugu muri rusange.
Ati:”Muri iyi minsi buri murwanashyaka ni kandida kuba yaba komiseri muri Green Party, nubwo turi benshi ariko hari abarusha abandi ubunararibonye n’ubunyangamugayo bafasha Dr.Frank Habineza kunoza manifesto y’ishyaka.Numva bagenzi banjye bavuga ko hari ba bakomiseri bazasubira mu nshingano ariko abashya nibo benshi mu rwego rwo kongerere ingufu ishyaka.”
Ubundi ngo Komite Mpuzabikorwa y’Ishyaka Green Party igizwe n’abantu icyenda barimo batanu b’abagore n’abagabo bane.
Umuyobozi w’Ishyaka Green Party, Dr Habineza Frank yabwiye itangazamakuru ko abagore muri iri shyaka bagira uruhare rukomeye mu iterambere ryaryo.
Ati “Inzego z’ishyaka zubahiriza uburinganire, nk’ubu abagore bafite inshingano zikomeye mu ishyaka, kuko na visi perezida wa mbere ni umugore nanavuga ko ari we munyamabanga uhoraho w’ishyaka.”
Yakomeje agira ati “Ubwo rero ni we udufasha kuyobora ishyaka mu gihe tuba turi mu yindi mirimo. Urumva agira uruhare rukomeye mu kuyobora ishyaka ariko hari n’abandi bagore bafite inshingano zikomeye mu buyobozi bwaryo.”
Dr Habineza avuga ko muri iri shyaka uretse kuba bafite abakomiseri b’abagore hari n’inzego z’abagore zihariye ndetse n’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’Intara n’Akarere harimo abagore.
Uwitonze Captone
912 total views, 1 views today