Uko bucya kukira umubare w’abarwayi ba Maburg mu Rwanda ugenda ugabanuka

Kugabanuka kw’abarwayi ba Maburg mu Rwanda byatewe n’ingamba MINISANTE yashyizeho mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo.Ndetse na Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufsaha wa leta yihutiye gutabara rugikubita ihita ihugura abakorerabushake bayo kwirinda no gukumira icyo cyorezo ngo nabo bagende begera inzego z’ubuzima bakangurire abaturage kwirinda icyorezo cya Maburg.

Mu ngamba zari zafashwe  mbere icyorezo kicyaduka, hari ugusukura intoki, kwirinda gukora ku murwayi cyangwa uwishwe na Marburg, hamwe no kutajyana mu rusengero cyangwa mu rugo uwishwe n’iyo ndwara.

Hafashwe kandi ibyemezo byo kwirinda gusezera no guherekeza mu kivunge uwishwe na Marburg mu gihe cyo kumushyingura, kwirinda gusura abarwayi kwa muganga cyangwa gusura abanyeshuri ku ishuri.

Kugeza ubu bamwe mu bantu basubiye mu kazi nta nkomyi , abantu barasenga n’ubukwe bukaba ariko inzego zifite ubuzima mu nshingano zikaba zikangurira buri wese kuba maso noneho mu gihe haramutse hagaragaye umurwayi ugaragaza ibimenyetso bya Marburg mu gikorwa runaka  cyangwa inama yateguwe, azashyirwa mu kato ahateganyijwe afatwe ibipimo kugira ngo hemezwe koko niba afite iyi virusi.

Ibizamini nibyemeza ko uwitabiriye inama afite iyi virus, azahita ajyanwa ahavurirwa abarwayi ba virusi ya Marburg kandi abahuye na we bose bashyirwe mu kato mu gihe cy’iminsi 21.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 18 Ukwakira 2024, yerekana ko mu bipimo 4612 byafashwe, bigaragaza ko abamaze kwandura iki cyorezo ari 62, abahitanwe na cyo ni 15, abagikize ni 44 mu gihe abakirwaye ari batatu gusa.

U Rwanda kandi rukomeje ibikorwa byo gukingira aho kuri ubu hamaze gutangwa inkingo ku barenga 1032.

Ku bijyanye na Marburg, OMS ivuga ko kuri ubu, ingamba zikumira ingendo n’ubucuruzi ntabwo zitanga umusaruro kandi ntizikenewe mu guhashya icyorezo cya Marburg mu Rwanda ndetse zishobora kugira ingaruka ku baturage no ku bukungu.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko ingamba zashyizweho mu guhangana n’iki cyorezo zitanga umusaruro ndetse Minisante itanga icyizere ko ishobora kuzaba yarandutse vuba.

Ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro ukabije, umutwe ukabije, kubabara imikaya, kuruka ibirimo amaraso, impiswi zirimo amaraso n’umunaniro.

Uwitonze Captone

 2,964 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *