Kubera ihindagurika ry’ikirere imvura ntigwa neza mu Turere tumwe tw’u Rwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko igihembwe cy’ihinga 2024A, giteganyijwemo imvura nyinshi kurusha isanzwe igwa mu gihembwe cy’umuhindo.
Mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo 2024A, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irasaba ubufatanye abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu gushyira mu bikorwa ingamba zikurikira:Kongera ubuso buhingwa mu buryo buhuje (Land Use Consolidation), hahingwa ibihingwa byatoranyijwe bihakwiriye, hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye;Guhinga ubuso bwose bushobora guhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe haba i musozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga, ndetse no mu mibande.
Hari kwihutisha imirimo y’ihinga, gutera imbuto bigakorwa kare mu ntangiriro z’igihembwe cy’ihinga kugirango ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije y’imvura y’umuhindo no Gufata amazi y’imvura.
Mu gihe hari Uturere tutabonye imvura ihagije Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB)Kigira abahinzi inama yo guhinga ibihingwa byera vuba kandi bibasha kwihanganira izuba mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’ibura ry’imvura.
Urugero abaturage bashobora guhinga nk’ibishyimbo kuko byera vuba ndetse n’imigozi y’ibijumba nayo yera vuba kandi bikagira umwihariko wo guhangana n’igihe habaye ihindagurika ry’ikirere kuko abahinzi kubona ibibatunga.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Ndabamenye Telesphore avuga ko ibigori n’ibishyimbo kubitera bigeze kuri 85%.
Yagize ati: “Mu mibare usanga nk’igihingwa cy’umuceri abahinzi barimo kurangiza gutera, wareba igihingwa cy’ibigori ari cyo duhinga cyane, nko mu cyumweru gishize twari turengeje 85%, n’igihingwa cy’ibishyimbo na cyo turengeje 85%. Aho imvura yaguye kare abahinzi bitabiriye guhinga kandi hagiye hashyirwaho ubukangurambaga kugira ngo bihutishe ihinga n’itera”.
Nubwo imihindagurikie y’ibihe ari ikibazo cy’isi yose, abaturage barasabwa kwirinda guhumanya ibidukikije birimo cyane cyane Amazi, Ubutaka n’Ikirere.
Uwitonze Captone Tel:0788452689
1,938 total views, 1 views today