Ese minisiteri y’ubuhinzi ivuga iki ku kibazo cy’imiti iterwa mu myaka yica inzuki zitanga ubuki
Bamwe mu bavumvu bo mu Turere dutandukanye two mu Rwanda babwiye ikinyamakuru Gasabo ko kubera imiti itandukanye iterwa mu myaka cyane cyane umuti wa ‘Rocket’ uterwa mu bigori kubera nkongwa, ugenda wica inzuki.
Nk’uko bisobanurwa na Paul Rukubayihunga, umwe mu banyamuryango ba KODURU (Koperative Dufatanye Ruheru) ikorera mu Karere ka Nyaruguru , ngo benshi mu nyamuryango babo ni abafite imisinga gakondo .
Ngo iyo mizinga yabahaga ubuki bwinshi, ku buryo nko guhera muri za 2022 kugeza ubu bagemuye mu Ihuriro ry’abavumvu bakorera mu nkengero za Nyungwe toni zisaga eshanu. Muri uyu musaruro ntihabariwemo ubuki bagiye bagurisha ku ruhande n’abajya kubwifashisha iwabo mu ngo.
Umwe mu bakozi wo mu kigo BIOCOOR, ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko batatinyuka kuvuga ko hari imiti MNAGRI yashyize ku isoko yica udukoko twangiza imyaka ndetse hakagenderamo n’inzuki zitanga ubuki buvura indwara zimwe na zimwe cyane cyane ku bana.
Agira ati: “Inshuro nyinshi abagoronome n’ababungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ntabwo byoroha ko tuvuga imvugo imwe. Agoronome aba avuga ngo umuturage yeze ako kanya, ariko akibagirwa ko umuturage azeza kuko habayeho ko inyoni cyangwa uruyuki cyangwa icyo kinyugunyugu cyabanguriye ya myaka.Hari koko imiti yica udukoko twonona imyaka ikunze guterwa ku bihingwa bigatuma inzuki zibigenderamo kandi zari zifitiye abantu akamaro.”
Yungamo ati: “Niba umuti wagiyeho rwa ruyuki rugapfa, kera kabaye nta gihindutse bizarangira imyaka ijye ibyibuha ariko ntiyere kuko nta kiyibangurira izaba igifite.”
Ni na yo mpamvu atekereza ko byaba byiza minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI), ikoze ubushakashatsi bwimbitse butuma haboneka indi miti itica udusimba, ahubwo itwirukana, urugero nk’iyakorwa hifashishijwe urusenda, ubutunguru cyangwa amavuta ava mu nturusu, n’ibindi byava mu bushakashatsi.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kurinda indwara zitandukanye harimo nizifata umutima.Kubera ko bukenewe ku isoko kandi bukaba butaboneka byatumye abantu babukora bifashishije isukari isanzwe ngo babone amafaranga.
Amakuru dukesha urubuga https://www.santemagazine.fr, avuga ko ubuki bwifitemo intungamubiri nyinshi, bugira ubushobozi bwo kurwanya za ‘bacteries’ , bukagira ibyitwa ‘antioxydants’ bituma umubiri w’umuntu ukora neza, bikamurinda gusaza imburagihe.
Uwitonze Captone
762 total views, 1 views today