Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda barenga 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida
Ibi bikaba bishimangirwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), kuko muri raporo yabo yasohotse muri Nyakanga 2023, igaragaza uko ubwandu bwa SIDA buhagaze, yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu 5 bya Afurika, aho 95% by’abafite virusi itera SIDA bazi neza ko bayifite, mu gihe 97.5% bafata neza imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi, naho 98% bo bari ku kigero cyo kuba batacyanduza, ari na ho bahera bavuga ko bigatanga icyizere ko mu mwaka wa 2030 nta murwayi wa Sida uzaba uri mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzima, avuga ko mu myaka nka 30 ishize byari bikomeye ku bafite ubwandu, kubera ko byabasabaga gufata ibinini birenga 30 ku munsi, bigenda bigabanuka bigera kuri 5, kugeza n’aho uyu munsi bageze ku kinini kimwe, kandi ngo harimo gutekerezwa uko barushaho koroherezwa, ku buryo bashobora kuzajya baterwa urushinge rumwe mu gihe cy’amezi runaka.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, ku wa 13 Gashyantare 2024, ku nshuro ya 15 byagarutsweho ko ikoreshwa ry’ agakingirizo rizatuma nta bwandu bwa virusi itera SIDA bizakomeza guhererekanya, ahubwo izahinduka amateka.
Dr Ikuzo Basile, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko mu ngamba bafashe VIH/izaba ari amateka mu 2030 agaragaza ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa zigamije gukumira ubwandu bushya.
Yagize ati: ” Hari byinshi bimaze gukorwa mu guhangana na VIH/SIDA birimo kugeza udukingirizo ahantu hatandukanye kuko bifasha gukumira unwandu bushya, kuko iyo hakoreshejwe neza gakumira ubwandu.”
Umuyobozi w’Umuryango Urwanya SIDA ukanita ku banduye virusi itera SIDA, AHF Nteziryayo Narcisse yatangaje ko agakingirizo gakora byinshi.
Ati: “Agakingirizo ni ingenzi mu gukumira ubwandu bushya bwa VIH, gutwara inda zitateganyijwe n’ibindi.
SIDA kandi ivuza ubuhuha mu baryamana bahuje igitsina mu Rwanda, hakaba habarurwa abagabo 18 100 baryamana n’abo bahuje ibitsina, muri bo 2287 ni abo mu Burasirazuba. Abagabo ni bo banduzanya Sida cyane ugereranyije n’abagore, ibintu RBC igaragaza nk’ibihangayikishije.
Imibare y’inzego zishinzwe ubuzima yo muri 2022, igaragaza ko guhera mu mwaka wa 1981 abarenga miliyoni 40.4, bapfuye bazize Sida ku Isi yose, naho miliyoni 39 bari bafite virusi itera SIDA, igihangayikishije kurushaho ni uko abarenga miliyoni 37.5 bari urubyiruko. Iyo mibare igaragaza ko buri cyumweru abantu 4000 ari bo bandura virusi itera Sida.
Ikigo RBC kivuga ko kugeza ubu abaturage barenga ibihumbi 219 bafata imiti ya Virusi itera SIDA, mu banduye iyo virusi bagera kuri 3% by’Abaturarwanda bose mu Gihugu.
Uwitonze Captone
1,876 total views, 1 views today