Gutema ishyamba rya Mont Kigali no kuryubakamo byakuruye ibiza byo kwangiza umuhanda Nyabugogo-Kimisagara
Ishyamba rya Mont Kigali rikora mu Mirenge itatu ariyo Nyakabanda, Nyamirambo na Kigali bamwe mu barituriye , bakomeje kuryigabiza baritema ndetse no kuryubakamo amazu .Iri shyamba kandi ryatangiye kuzamo udukende nkuko mubibona ku ifoto.
Nyuma y’aho bivuzwe ko hari ibikorwa byo kwangiza ibidukikije nibwo Polisi yahawe amakuru n’abaturage batandukanye bo muri iyo mirenge itatu iryo shyamba riherereyemo, ko hari abantu barizamo bagatema ibiti kandi bakagenda bimuka batema bakomeza kurisatira .Nibwo inzego z’ibanze na polisi bagiyeyo basanga ishyamba rimaze gutakaza hafi hegitari imwe (1ha).
Kubera kuryangiza no kuryubakamo iyo imvura iguye haturukamo amazi menshi cyane agafunga umuhanda Nyakabanda-Kimisagara-Nyabugogo .Ngo ku buryo amazi menshi yuzuza gare ya Nyabugogo ava muri ruhurura ya Mpazi yakira amazi aturuka ku Kimisagara, ku Gitega ariko cyane cyane kuri Mont Kigali
Uwitwa Ndengeyingoma ukorera muri Nyabugogo agataha Nyakabanda avuga ko iyo imvura iguye mu masaha y’umugoroba bimusaba gutaha kuko atuye ahantu hahanamye.
Ati :“Yewe mu gihe cy’imvura ni bwo ikibazo kigaragara cyane, kuko iyo imvura iguye amazi aramanuka kandi atinda kugera hano Nyabugogo kuko bivugwa ko ava iyo za Mont-Kigali . Iyo ahuye n’ariya rero ava muri iriya ruhurura ya Gitega hariya hose hahita huzura, bikaba ikibazo mu kwambuka tujya gukora cyangwa dutaha”.
Kubera kubungabunga ishyamba rya Mont Kigali, byatumye hari uduce tumwe tuba nyaburanga ku buryo hari abantu bakunda guhasohokera, bakagubwa neza bitewe n’akayaga keza kaho ndetse hakaba hashyira igorora abakunda kwifotoza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yabwiye ikinyamakuru gasabo ko kubera ingamba zakajijwe zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu ishyamba rya Mont Kigali ubu harangwa umutekano usesuye.
Ati “Ibintu byarahindutse ubu habaye ahantu nyaburanga abantu basura kuko uhasanga ibintu bijyanye no kugendera ku mafarasi n’indogobe hanyuma haba n’imyidagaduro irimo nko kugendera kuri za moto n’ibijyanye no kumasha.”
Biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzashora miliyoni enye z’amadorali ya Amerika, zizakoreshwa mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo bitandukanye by’imikino n’imyidagaduro bibyarira inyungu igihugu bizashyirwa ku musozi wa mont-Kigali.
Uwitonze Captone
2,597 total views, 1 views today