Rwamagana :Croix Rouge y’u Rwanda yujuje ikigo kizafasha urubyiruko kwihangira imirimo

Leta y’u Rwanda irasaba Croix Rouge y’u Rwanda gukomeza gukora ibikorwa birambye bifasha abaturage kuva mu bukene bagatera iterambere.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel

Ibi byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Rubingisa Pudance taliki ya  21, Ugushyingo, 2024, ubwo hatashwaga ikigo kizafasha urubyiruko kwihangira imirimo bikazatuma biteza imbere, cyubatse mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yabwiye itangazamakuru  ko, iki kigo cy’urubyiruko ari kimwe mu bikorwa remezo byiyongereye mu Ntara y’Iburasirazuba   by’akarusho ku rubyiruko kuko bazakibyaza umusaruro biteza imbere.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence

Ati: “Nkuko namwe mumaze kubyibonera iki kigo  kigizwe n’inyubako zirimo aho urubyiruko ruhererwa amahugurwa, ahatangirwa inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere, ahatangirwa ubufasha ku bagize ihungabana, ahatangirwa serivisi z’ikorabuhanga n’ibibuga by’imikino y’intoki. Byumvikane rero ko urubyiruko rwose rutuye hano rugiye kuhayoboka  rukifashishe mu kwihuta mu cyerekezo cy’iterambere.”

Karasira Wilson, umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda, yavuze ko muri gahunga za Croix Rouge y’u Rwanda ari gufasha abababaye kurusha abandi .Iki kigo kikaba  cyubatswe i Mwurire  mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwaho mu kwikura mu bwigunge .

Karasira Wilson, umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda

Ati: “Iki gikorwa  cyo kubaka ikigo cy’urubyiruko hano I Mwurire ni uburyo bwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere.Kikaba  cyurubatswe na Croix Rouge y’u Rwanda ku nkunga ya Croix Rouge y’Ububiligi, kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 125. Mu bikorwa bya  Croix Rouge y’u Rwanda ni byinshi  byahinduye ubuzima  bw’abaturage harimo kubakira imiryango itishoboye, uturima tw’igikoni , kubakira ubwiherero abaturage, koroza inka imiryango itishoboye n’ibindi. None tugeze no muri politiki ya leta yo gufasha urubyiruko guhundura imibereho kuko  harimo bamwe babaswe n’ibiyobyabwenge abandi baterwa  inda zitateganyijwe kandi  bakiri bato, n’ibindi bibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imyororokere.”

Uwitonze Captone

 934 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *