Musanze:Ngo bamwe mu baturage babangamiwe n’urusaku rwa bamwe mu batekamutwe bihishe muri Zion Temple

Bamwe mu basomye Ijambo ry’Imana cyane cyane Bibiliya Ntagatifu bavuga ko Imana nijya kurimbura abakora ibyo itubuza ku munsi w’imperuka, izahera  cyane cyane ku bantu biyita abakozi b’Imana bihaye amazina y’ibitabashwa  nka:Apotre, pasitoro na Reverand n’andi…

Ubundi ngo  Yezu yasize asabye abakristu nyakuri kutiha ama Titles ahubwo bose bakamwigana,bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi “ku buntu”,badasaba amafaranga abo babwiriza(Matayo igice cya 10,umurongo wa 8).Naho mu Baroma 16,umurongo wa 18 havuga, abo bantu biyita abakozi b’Imana ari  abakozi b’inda zabo.Mu byahishuwe igice cya 18,umurongo wa 4,hadusaba “kubasohokamo hakiri kare,kugirango tutazarimbukana nabo”.

Tugaruke ku itorero Zion ,mu Ukwakira 2021 ni bwo Umugore witwa Salukombo Faruda Mamissa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yakorewe ubwambuzi bushukana mu 2015, barimo Apôtre Gitwaza ndetse na Rugema Gad na Rugwizangoga Edison yise abapasiteri muri Zion Temple.

Yavuze ko bahuriye i Rubavu bemeranywa guteranya igishoro bagatangira ubucuruzi bwa zahabu na diamant ariko akaza kwamburwa ibihumbi 20$.

Ubwo Apôtre Dr Paul Gitwaza yari imbere y’abakristu be icyo gihe yababwiye  ko ibyo byose byakozwe mu mugambi wo kumuharabika kandi ari ibinyoma.

Iyo mitwe ngo yimukiye mu Karere ka Musanze aho bamwe mu bakozi b’itorero Zion barara amajoro bacuranga, iminsi yose y’icyumweri, ukwezi kugahita abantu badasinzira babibwira inzego z’ibanze ntizigire icyo zibikoraho.Akenshi ngo ibyo bitaramo biba  bigamije gukamura ababijemo bababeshya ko babasengera bagakira inyatsi, ubukene n’indwara zananiye abadogiteri b’abahanga ku isi.

Amakuru dukesha www.virunga today.rw kimwe mu bitangazamakuru byandikira mu Majyaruguru , kivuga ko nta joro ricya hatavuze urwamo mu rusengero rwa Zion.

Yagize ati:” Ni ibintu bibaje cyane kubona mu gihe buri wese aba akeneye kuruhuka mu gihe cy’umugoroba, dukangurwa n’imiziki ifite ubukana bwinshi isohoka muri uru rusengero kandi ibi bigakorwa urebye buri munsi, bikanakorwa nyamara twarabwiwe ko twe impamvu izacu zafunzwe harimo n’uru ruturanye na Zion, zarafunzwe kubera urusaku zitera mu baturage bazituriye.

Bamwe muri abo baturage bibaza impamvu urwo rusengero rutafunzwe kandi hari bimwe rutujuje  nka soundproof zikumira urusaku ziri mu nsengero.Cyane ko  urusaku ruva muri Zion  rurengeje ibipimo kuko iyo amajwi asohotse ugirango n’ibitaramo byo ku manywa.

Ati:” Ibyo kumenya igipimo ntarengwa cy’urusaku sinabimenya ariko nawe uziyumvire uru rusaku ruva muri uru rusengero ingano yarwo! Nawe se urusaku rutatuma mushobora kuganira muri babiri kandi muri metero 50 uvuye ku rusengero cyangwa urusaku rutatuma abana batuye hafi hariya bashobora  gusubira mu masomo nta nkomyi, ni gute bavuga ko uru rusaku rutabangamiye abaturanyi 

Uyu musaza yongeyeho ko impamvu uru rusaku rurushaho gutera ibibazo ari uko mu muhimbazo ukorwa buri mugoroba n’abayoboke ba Zion,  indirimbo zabo hari igihe ziherekezwa n’urusaku ruremereye, ibisanzwe biranga ibiterane byo muri iri torero,  ibituma abaturiye urusengero barushaho kubangamirwa.

Uyu yarangije avuga ko ikibazo kibakomereye cyane kubera  bimaze kuba umucyo kuri iri torero ko ibi biterane bitangira saa kumi  n’imwe bikarangira saa mbiriz’ijoro, ibi bihe ngo  bikaba birangwa n’isimburana ry’indirimbo n’inyigisho ku buryo hari igihe uru rusaku rutungurana ku baturanyi, ibirushaho gutesha umutwe aba baturage mu gihe cy’umugoroba.

Undi mukecuru nawe utuye hafi y’uru rusengero we yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko yazamwingingira nibura Zion temple ikareka gukoresha ingoma ziremereye ziba mu miziki yabo kuko kudiha cyane kw’izo ngoma gutuma amererwa nabi kubera indwara y’umutima amaranye igihe.

Uyu mukecuru abajijwe niba ataba ari ugukabya ko muri uru rusengero hakivamo urusaku ruremereye kandi nyamara ubuyobozi bw’itorero bwemeza ko bwarangije gushyiramo ibyuma bifata urusaku, uyu mukecuru yashubije ko urebye hari icyahindutse ku buremereye bw’urusaku ugereranije na mbere ko ariko ko nanone bongeye bakagabanya gato, bishobotse bakaba bahagarika ibigoma bidihaguza cyane hagasigara umuziki uyunguriye ko ntacyo bakongera gupfa nabo.

Undi mukristo nawe usengera muri Adepr mu murenge wa Musanze, wahuriye n’umunyamakuru wa Virunga Today hafi y’uru rusengero hari umuhimbazo,  yabwiye Virunga Today ko bitangaje kuba Zion igisohora ariya majwi mu gihe bo uko bagiye gusaba gufungurirwa bongera gusabwa ibindi none nanubu bakaba batarafungurirwa.

Yagize ati: “ Ni nkaho twe gufungurirwa bitari hafi, kuko uko tugiye kureba ubuyobozi ngo tubereke ko ibyo twasabwaga byujujwe, ariko barongera bakadutegeka ibindi, kuko nk’ubu ubwo duherukayo, badusabye ko twakubaka urukuta rudutandukanya n’abaturanyi kugira ngo hakumirwe urusaku kandi nyamara twararangije gushyiramo soundproof, bikaba bitumvikana rero ukuntu Zion yakomeza kurenga ku mabwiriza ntihagire urabukwa.

Uwitonze Captone

 2,452 total views,  10 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *