Bamwe mu bafite ubumuga barakangurirwa kugana ibigo by’imari cyangwa kwisunga ikigega BDF

Mu gihe leta y’u Rwanda yimakaje gahunda yiterambere ridaheza, abafite ubumuga bihangiye imirimo itandukanye bavuga ko ibyo bakora na servisi batanga bitaragirirwa icyizere gihagije muri sosiyete ngo bakorane.

Nubwo bafite ubumuga leta ntiyigeze ibatererana ni muri urwo rwego ,taliki ya 20/12/2024, mu Karere ka Musanze mu Ntara  y’Amajyaruguru, habaye inama yari ihuriwemo n’Abayobozi b’Uturere n’abahagarariye ibigo by’imali n’amabanki.

Umuyobozi Mukuru wa BDF Bwana MUNYESHYAKA Vincent yasabye urubyiruko abagore n’abafite ubumuga kwitabira BDF.Yasobanuye ko bibabaje kandi bitangaje kubona Intara y’Amajyaruguru muri miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda yarigenewe nk’inkunga zo gufasha urubyiruko mu kwivana mu bukene binyuze mu mishinga, yarakoresheje izitarenze miliyari 23 frw gusa.

Munyeshaka ati:”Ndasaba  Abayobozi b’iyi Ntara ko babishyiramo imbaraga, bafatanije n’inzego z’ibanze zo zegereye abaturage, ndetse bikaba ngombwa ko habaho ubukangurambaga mu rubyiruko kandi bukajya bugera no mu Nteko z’abaturage, rukigishwa rukanahabwa amakuru asobanutse ku mikorere ya BDF.”
Yakomeje ahamagarira urubyiruko rw’ingeri zose gukanguka bakitabira ibikorwa bya BDF, byongeye yijeje urubyiruko ko bagiye gufata abakozi babo baba muri buri Karere, bakava mu biro basanga rwa rubyiruko iwabo mu giturage, kugira ngo barwigishe barusobanurire BDF icyo aricyo, imigambi yayo, babafasha gutegura imishinga, banabafasha kuyishyira mu bikorwa ndetse no kubafasha kubona inguzanyo mu bigo by’imali.


Guverineri w’Intara y,Amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, mu ijambo rye risoza inama, yagarutse ku ngamba zigomba gufatwa cyane cyane ku kuba BDF imaze imyaka 10 irenga, ariko urubyiruko rukaba rusa n’urutagira amakuru ku mikorere ya BDF.

Ati: ” Tugombà kubigira umukoro nk’abatuye iyi Ntara twese, tukamanuka twegera urubyiruko rw’ingeri zose, haba abadamu, ababana n’ubumuga, tukabaha amakuru yuzuye ku bikorwa bya BDF, bityo tukanaruherekeza mu nzira zose zigamije iterambere.”

Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba nyinshi zigamije gukuraho inzitizi zitandukanye zitiza umurindi ihezwa ry’abafite ubumuga ndetse ishyiraho n’amategeko abarengera, ubukangurambaga mu kujya kwiga, byanaherekejwe no gushyiraho inzego zivugira abafite ubumuga, byose hagamijwe kugera ku iterambere ridaheza.

Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru, bafite ubumuga, ibyumvikana ko bakeneye uburyo bushobora kubafasha gukuraho imbogamizi ziterwa n’ubwo bumuga.

Uwitonze Captone

 2,220 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *