Kinigi:Koperative Abizerwa y’abahejejwe inyuma n’amateka ngo yambuwe ubutaka ku ngufu ni uwitwa Eric.
Abiserwa ngo ni ishyirahamwe rifite ubuzimagatozi,rikora ibikorwa by’ubuhinzi muri Kinigi na Nyange ariko ngo kubera gusuzugurwa no guteshwa agaciro byarangiye ubutaka bwabo butwawe ku ngufu ni umunyagitugu Eric ndetse ngo abwiyandikishaho .
Bamwe mu bayobozi b’iryo shyairahamwe bamaze kurenganwa bagannye ubutabera basaba ko hateshwa agaciro amasezerano anyuranije n’amategeko yatumye ishyirahamwe ritakaza ubutaka bwayo ku maherere.
Ngo inzego zinyuranye zaje kwinjira muri iki kibazo, maze izirimo ministere y’ubutegetsi bw’igihugu zemeza ko ubu butaka bwari bwarigaruriwe na Eric bwasubizwa bene bwo, nawe agasubirana ubwo yari yaraguraniye koperative.
Abari bafashe iki cyemezo ariko bakoze amakosa akomeye ntibakurikirana niba ibyemezo byafashwe byarashyizwe mu bikorwa ibyagombaga gutuma UPI yahawe Eric iteshwa agaciro. Ibi rero ntibyakozwe maze biha amahirwe uyu Eric kuko yahise akoresha uburyo bwose, maze ubu butaka aza kubuhererkanya n’undi muntu Cecile yemeza ko ari umusirikare ukomeye we atashatse kuvuga izina, uyu nawe akaba yarahise abutanga ako kanya amaze kumenya ibibazo ubu butaka bufite, abuha umupolisi, nawe Cecile yemeza ko akomeye kandi ko atuye i Kigali.
Cecile yabwiye itanagazamkuru ko iki kibazo inzego zibishinzwe zikizi, nicyo zaba zarakoze ngo gikemurwe, Cecile yasubije ko abayobozi bose barimo Guverneri ndetse na mayor wa Musanze bakizi, kandi ko kugeza n’ubu nta muti barahabwa ngo bareke gusiragira ahandi hose harimo no mu itangazamakuru.
Uyu abajijwe ikiizakurikiraho niba umuti w’iki kibazo ukomeje kuba ingume, asubiza ko ku munsi ukurikiraho, ni ukuvuga kuwa 25/07/2024, bazasurwa n’intumwa za sena, zizaba zije kureba imiterere y’iki kibazo no kureba niba haboneka umuti ukwiye kuri iki kibazo; Cecile akaba yizera ko ukurikije urwego rukomeye mu gihugu ruzaba rubatumye, nta kabuza uyu muti uzaboneka. Yongeyeho ariko ko biramutse bibayeho ko izi ntumwa zirenza ingohe iki kibazo, ko yiteguye kugeza ikibazo cyabo ku Mukuru w’igihugu, ngo utarasibye guharanira ko nabo bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ku kibazo cy’inyubako iherereye muri centre ya Kinigi, Cecile yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ko iyi nyubako yahoze ikorerwamo imirimo inyuranye, ndetse ko harimo n’ubuhunikiro bw’imyaka yabo, ko ariko aho abaterankunga bagendeye, izi nyubako zahindutse ibigunda ndetse ko n’abanyamuryango babujijwe kuhahunika ibyo bejeje bitewe n’aka gatsiko kavuzwe haruguru kadindije muri rusange, ibikorwa byose bya koperative.
Nambajimana na Mukeshimana bemeza ko ihererekanya ryabaye ryubahirije amategeko ko kandi ibibazo byose byatewe na Cecile utazwi muri koperative
Aba bombi baganiriye kuri phone umunyamakuru wa Virunga Today, maze bemeza ko nta kibazo koperative ifite, ko ikibazo ari Cecile wazanye akavuyo muri koperative kandi atazwi nk’umunyamuryango wa koperative.
Babajijwe uwaba yarakoze ihererekanya ry’ubutaka na Eric kandi bizwi ko muri icyo gihe nta buzima gatozi iri shyirahamwe ryari rifite, basubije ko batazi neza ibyo amategeko agenga ihererekanya ry’ubutaka, ko icyo bazi ari uko ryakozwe n’ababifitiye ububasha bo mu karere.
Ku kibazo cyo kumenya impamvu Eric yaba yarahindurijwe akabona icyangombwa, ariko bo ingurane bahawe ikaba itarabona icyangombwa, basubije ko ibyo birimo gukorwa, ko icyangombwa kizaboneka vuba.
Ku kibazo cy’inyubako ziherereye muri centre ya Kinigi, aba bombi basubije ko ubu nta kintu zikorerwamo, kubera ibiro byinshi byafunzwe nyuma y’igenda ry’abaterankunga, ubu hakaba haba umuzamu gusa uhembwa buri kwezi.
Umunyamakuru yagize amahirwe abona telephone igendanwa ya Eric, maze mu gasuzuguro kenshi abwira umunyamakuru wa Virunga Today, ko yamwegera akabanza kumwigisha uko itangazamakuru rikorwa, kubera ko we yarikoze igihe kirekire mu kinyamakuru imvaho Nshya, birangira nta gisubizo umunyamakuru wacu ahawe kuri ibyo byose yifuzaga kumubaza.
Uwitonze Captone
3,258 total views, 5 views today