Musanze:Muri hotel Classic Resort hapfiriyemo umuntu
Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo.net nuko mu gihe abandi batangiye ibyishimo bya noheri muri hotel Classic Resort Musanze ibintu byahinduye isura hagacura umwijima kuko hapfiriyemo umuntu bitunguranye.
Nkurunziza Faustin umuyobozi wa hotel yabwiye ikinyamakuru gasabo.net ko, koko wapfiriyemo umuntu ko nta kindi yakongeraho.
Ati:”Nibyo koko hari usanzwe yari umukiriya wacu wapfiriye hano, ariko andi makuru mwayabaza RIB na polisi babyukiye muri kino kikorwa cyo kumenya icyamuhitanye.Andi makuru mwakwifuza mwayabaza avoka wa hotel.”
Mu gihe tugikurikirana ayo makuru, ngo tumenye byimbitse icyateye urwo rupfu, twababwira ko atarib ubwa mbere muri iyi hotel hapfira umuntu, kuko mu bihe byashize ngo hari uwaguye mu cyuzi cyo kwidagaduriramo(piscine).
Captone Uwitonze
986 total views, 1 views today