Musanze:Umujyi w’ubucuruzi n’ubukerarugendo
Akarere ka Musanze gafite ubuso bwa km2 530.4, gatuwe n’abasaga ibihumbi 408 batuye mu mirenge 15 ikagize. Igice cy’umujyi gusa gituwe n’abasaga ibihumbi 120 bagenda biyongera umunsi ku wundi kubera ibikorwaremezo birimo kongerwamo bijyanye na gahunda y’imijyi iyingayinga uwa Kigali, secondary cities. Uyu mujyi kandi ni isangano ry’uturere twa Nyabihu, Burera na Gakenke, ibyongera umubare w’abakirirwamo kabone n’iyo batakararamo.
Nyuma y’amavugurura amaze imyaka itatu atangijwe mu bice byawo bitandukanye, abawuzi mu myaka yo hambere n’abawukoreramo kuri ubu bahamya ko ari umujyi utanga icyizere kandi uri ku muvuduko ushimishije mu iterambere.
Muri 2020, isura Musanze ifite ihabanye kure n’isura yahoranye ikitwa Ruhengeri, izina ryasigaranywe n’akagari. Isura y’uyu mujyi yagiye ihindurwa ahanini n’imyubakire n’imiturire ndetse n’ibikorwaremezo bigezweho.Uvuze Musanze uyu munsi, ikiza mu mitwe ya benshi ni ingagi n’ibirunga nk’umujyi w’ubukerarugendo; aho kuri ubu ku ruhande rw’u Rwanda ingagi ari 360.
Inyubako z’amagorofa nshya zikomeje kubakwa zisimbura inzu zirimo n’izari zarubatswe mu myaka isaga 60 ishize, bigaragara ko zitari zikijyanye n’icyerekezo.
Tugengwenayo Théonas, ukuriye Komite ishinzwe kuvugurura Umujyi wa Musanze, agereranyije ubu na mbere y’umwaka wa 2016 umushinga wo kuvugurura utarangira gushyirwa mu bikorwa, ahamya ko hari byinshi byahindutse.
Ati: “Bamwe bavugaga ko uyu Mujyi wa Musanze udashobora kubakwamo inzu zigeretse, bitwaje ko ubutaka bwose wubatseho buri hejuru y’amazi. Ibyo byakunze kudindiza imyubakire ivuguruye binagaragazwa n’uburyo mu myaka yo hambere ya 1994, inyubako zigeretse zari zihari, zari ebyiri zonyine, harimo iy’ibitaro bikuru bya Ruhengeri ndetse n’inyubako Akarere ka Musanze gakoreramo ubu”.
Mu bibanza 29 biteganyijwe kubakwa muri iki cyiciro cya kabiri, mu byiciro bitanu uyu Mujyi uzubakwamo, ibibanza 9 nibyo byamaze kuzura, mu gihe ibisigaye uko ari 20 byo harimo ibikiri kubakwa n’ibitaragira icyo bikorwaho.
Mu nyubako yaba izamaze kuzura n’izikirimo kubakwa, ngo nibura buri imwe igera ku rwego rwo gutangira gukorerwamo itanga imirimo mishya ku basaga 200.
Uwitonze Captone
2,481 total views, 2 views today