Ngororero:Indiri y’inzoga zitera indwara zitandukanye
Kunywa inzoga mu rugero si icyaha. Bibiliya ivuga ko divayi ari impano y’Imana ituma abantu bishima (Zaburi 104:14, 15; Umubwiriza 3:13; 9:7).Igihe Yesu yari ku isi yanyoye divayi (Matayo 26:29; Luka 7:34). Kimwe mu bitangaza bizwi cyane Yesu yakoze, ni uko yahinduye amazi divayi akayiha abari baje mu bukwe.—Yohana 2:1-10.
Ntitwazinduwe no kogeza ivanjiri, ariko nkuko tubyanditse hejuru kunywa inzoga nziza mu rugero ni kubungabunga amamgara.Ariko birababaje kubona bamwe mu bayobozi batuma abaturage biyahuza inzoga zitwa : Muriture, dundubwonko, yewe muntu, umunamurajipo n’andi mazina menshi afite aho ahuriye n’ikibi akunze guhabwa inzoga z’inkorano zikomeje guhitana ubuzima bw’Abanyarwanda.
Uburyo izi nzoga zikorwa n’ibiba bizigize ni bimwe mu biteye inkeke kuko hari izishyirwamo ‘Pakmaya’, kanyanga, ifu y’amatafari, isukari nyinshi, itabi, umubirizi, umuravumba n’ibindi.
Uretse abavutswa ubuzima no kunywa izi nzoga, hari abahirima mu mihanda, mu migende, abahanuka ku mikingo n’izindi ngorane zikururwa no kuba abantu basinze nyuma yo kuzinywa.
Kugeza ubu nta mibare izwi y’abantu bahitanwa n’izi nzoga z’inkorano ariko hari abantu benshi bagirwaho ingaruka na zo nk’uko bigaragazwa n’ingero zitandukanye.
Mu karere ka Ngororero na Nyabihu niho usanga isoko y’inzoga z’inkorano wakwita International bita ” Vunga”.Noneho ngo hakaza ikusanyirizo ry’inzagwa hafi y’umugezi wa Rubagabaga, mu murenge wa Matyazo , Akarere ka Ngororero.Izi nzoga z’urwagwa ziva mu karere ka Ngororero kubera ko ari kamwe mu twera ibitoki byinshi byaba ibiribwa n’ibivamo urwagwa , zigemurwa mu turere twa Nyabihu, Musanze , Gakenke na Burera, abo bose rero usanga bashyize amajerekani ku mirongo baje kurangura, abandi bogereza mu mugezi, ibintu usanga byareza indwara bidakurikiranywe.
Aba baturage bavuga ko kuva kera mu mateka y’u Rwanda nta hantu byigeze buba aho inzoga ya Kinyarwanda bayijyana mu isoko igatandikwa, ndetse ni mu nzira ahantu isazi zirirwa zigendagenda , ndetse umuhisi n’umugenzi asogongera kuri iyo nzoga,ngo ni ibintu bashobora no kwandururamo indwara cyane ko gusogongera bakoresha umuseke umwe.
Iyo ugeze ku mugezi wa Rubagabaga usanga hari abaturage baje kurangura izo nzagwa , bogereza amajerekani muri uwo mugezi, abandi batonze amajerekani bapima urwagwa, ibintu usanga umunsi umwe ngo bizateza akaga ku ndwara zikomoka ku mwanda, cyane ko ririya kusanyirizo bihangiye ridafite isuku namba nk’uko bamwe babivuga
Nyirakanyana Josephine yagize ati: “Ubu twarayobowe kuko usanga izi nzagwa ziba zakoze ingendo ndende hakiyongeraho no kuba zicururizwa mu nzira noneho no ku mugezi bakogesha amajerekani amazi atemba , ruguru baba bameseramo , abandi barongeramo ibijumba , bogeramo ibirege n’ibindi, ibi rero bikubitiraho izi nzoga zitagira ubuziranenge, nkaba nsabira abanywa ziriya nzoga, ndasaba ubuyobozi ko bwadufasha aba bacuruza izi nzoga kugaruka u muco bakajya baziranguriza mu ngo cyangwa mu nzu, aho kuziriza ku nzira”.
Akomeza avuga ririya kusanyirizo bishyiriyeho ritazwi kandi rizakurura uburwayi, kubera amasazi aba ahari ari menshi, agasaba inzego bireba ko iki kibazo cyashairwa umuti.
Nsengiyaremye Felixis we avuga ko ziriya nzoga ziba zuzuye umwanda ngo kuko hari n’ababa batumwe n’abandi kubarangurira bakarunywa barangiza bakongeramo amazi y’umugezi
Yagize ati: “Njye nzi abantu bakuraho icupa ry’inzoga bakongeraho amazi yo muri Rubagabaga, rwose umuco wo gucururiza inzoga ku mugezi, ukwiye gucika , rwose biriya ni umwanda kandi ugaragarira buri wese”.
Umwe mu bacururiza urwagwa ku mugezi wa Rubagabaga witwa Hakizimana Daniel we avuga ngo ntsa kundi babigenza bahisemo kwirwanaho bashinga isoko hafi y’umugezi wa Rubagabaga, no mu nkengero zawo mu bishanga aho usanga hari udutsiko tw’abagura urwagwa n’abaruranguza.
Yagize ati: “Natwe twaramiwe kuko twabuze aho twajya turanguriza abaje kurangura uru rwagwa, ikindi kubera ko nyine abaza kurangura urwagwagwa bazinduka kare kare kuko nk’abava za Musanze babyuka sa munani z’ijoro ku buryo koza ijerekani aba ari ikibazo bogereza muri Rubagabaga rero mbona ntacyo bitwaye, ahiubwo njye nifitiye ubwoba ko hari ubwo imvura iagwa uyu mugezi ukadusanga ku nkuka ukadutwara, ubuyobozi budufashe”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwo buvuga ko ikibazo bugiye kugikurikirana ngo kuko isuku ni ngombwa kandi ntibakwemera ko umuturage azira indwara zikomoka ku mwanda kugera ubwo zimushyira mu kaga nk’uko Nkusi Christophe, Umuyobozi w’Akarere abivuga.
Yagize ati: “ Nta kusanyirizo ry’inzoga tugira mu karere kacu, Ibintu nka biriya ntibikwiye , ntidushobora gukomeza kurebera ibintu nka biriya bishyira ubuzima mu kaga , tugiye kubasura turebe ahantu hafute unutekano bajya bakorera, tugiye kubasura ahubwo byihuse, gucuririza inzoga mu nzira, ku nkengero z’umugezi ,mkogeraza mu mugezi ibikoresho bitwara ibirbwa? Oya , ibi tugiye kubishakira umuti urambye”.
Impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu mubiri zivuga ko inzoga z’inkorano ari izo kwirindwa kuko zishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye zangiza uzinyoye.
Uwitonze Captone
974 total views, 10 views today