Imbogo zabaye nyinshi muri pariki y’Ibirunga
Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, akaba n’Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper yemeje aya makuru, avuga ko nta byacitse ihari kuko hari igihe imbogo zitorongera zikarenga imbago za Pariki.
Yasabye abaturage gukomeza umuco wo kujya bihutira kumenyesha inzego bireba mu gihe zatorotse kugira ngo hakumirwe ko zahitana n’ubuzima bw’abaturage.
Ati “Nibyo ziciwe mu Murenge wa Kinigi ariko nta buzima bw’abaturage zatwaye, zarasohotse zigera mu baturage cyane ku buryo kuzisubizayo biba bigoye ari nabyo byatumye zicwa.”
“Abaturage turababwira ko nta byacitse ni ibisanzwe nka kumwe ziba zatorongeye zikajya kure bidasanzwe, ahubwo mu gihe babibonye babwira inzego tugakora ibishoboka byose tukabungabunga umutekano w’abaturage ni cyo kiba kigenderewe.”
Si ubwa mbere imbogo zitoroka pariki zikirara mu baturage kuko tariki 28 Kamena 2023, Imbogo yarasiwe mu Karere ka Musanze ubwo yari yananiranye gusubira muri Pariki.
Tariki 10 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y’Ibirunga nabwo ikomeretsa umuhungu w’imyaka 14.
Tariki ya 29 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga irasirwa mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze imaze gukomeretsa abantu batatu.
Na none muri Gicurasi 2024, imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga zirara mu baturage batuye mu tugari tunyuranye two mu mirenge ya Gahunga, Rugarama ho mu Karere ka Burera, ndetse kugeza ubu zimaze gukomeretsa abaturage barindwi.
Uwitonze Captone
862 total views, 247 views today