Amashanyarazi arakenewe cyane mu baturage b’icyaro
Amashanyarazi ni imwe mu nkingi za mwamba zituma iterambere ry’igihugu ryihuta kuko ni yo inganda zose zifashisha mu gutunganya ibyo muntu adasiba gukenera mu buzima bwa buri munsi.
Politike y’urwego rw’ingufu yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri Gashyantare 2025 igaragaza ko inganda zitunganya amashyanyarazi mu Rwanda zigeze ku bushobozi bwa megawatt 406,4.
Imibare igaragaza ko 27% by’aya mashanyarazi akomoka ku ngomero zifatiye ku mazi, Gas Methane ikagira 21,1% mu gihe akomoka kuri mazutu ari 7%.
Uretse inganda z’amashanyarazi zo ku migezi, kuva mu 2015 mu Rwanda hatangiye kubyazwa amashanyarazi akomoka kuri gaz methane yatangiye ari megawatt 26,4 ariko kugeza mu mpera za 2024 yari amaze kugera kuri megawatt 82,4.
Kuri ubu kandi hari inganda zitunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri agera kuri megawatt 85, na ho izitunganya akomoka ku mirasire y’izuba zigeze kuri megawatt 12.
Urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania na rwo ruri mu zatangiye gutanga amasharazi ku muyoboro mugari mu mwaka ushize. Rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 80, zigasaranganywa mu bihugu byose mu buryo buringaniye.
Amakuru ari ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG, agaragaza ko amashanyarazi akomoka ku ngomero zo mu mazi angana na 43,9% mu gihe akomoka ku mirasire y’izuba ari 4,2%.
Ingo zigerwaho n’amashanyarazi zigeze kuri 81,4%, harimo 56,5% zafatiye ku muyoboro mugari na 24,9% zifite amashanyarazi yandi yiganjemo imirasire y’izuba.
Magingo aya Akarere ka Gakenke ni ko kageze kuri 99,3%, Muhanga igeze kuri 98,8% mu gihe Akarere ka Nyabihu ari ko gafite impuzandengo yo hasi na 69,9%.
Kugeza ubu kandi imihanda ireshya na kilometero 2.227,6 yaracaniwe kugeza mu 2024, bikazagera mu 2029 imihanda icaniwe igeze kuri kilometero 3.237.
Bigaragazwa ko amashanyarazi apfa ubusa kubera ibibazo bya tekinike cyangwa izindi mpamvu ari ku rugero rwa 18,9%.
Mininfra ivuga ko mu myaka itanu iri imbere ingomero zifatiye ku mazi zizaba zimaze kuzura zizaba zitanga megawatt 81, zirimo Nyabarongo II izatanga megawatt 45.
Politiki igenga urwego rw’ingufu igaragaza ko kugeza mu 2034 u Rwanda ruzashyira imbaraga mu kongera ingano y’amashanyarazi atunganywa haba mu ngomero zifatiye ku mazi, gaz methane, kubyaza umusaruro nyiramugengeri yose iri mu Rwanda, kugerageza kubyaza umusaruro umuyaga n’ibindi hagamijwe kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Mu gihe hari gutunganwa urugomero rwa Nyabarongo II ruje rukurikira urundi rwubatswe mbere rwa Nyabarongo I ruherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, rutanga Megawatt 28. Kugeza mu 2034, biteganyijwe ko hazubakwa ingomero zirimo Rusizi III ruzatanga mwgawatt 68, Rusizi IV ruzatanga megawatt 95 n’urwa Nsongezi ruzatanga megawatt 12.

394 total views, 1 views today