Bamwe mu batindi bo mu Karere ka Burera bavuga ko ubuyobozi ntacyo bwabamariye ngo bikure mu bukene
Minsi ishize mu kiganiro” umuti ukwiye cya Radiyo Musanze cyari cyatumiwemo Mayor wa Burera ngo asobanure aho akarere abereye umuyobozi kageze mu nzira y’iterambere,” bamwe mu bakurikiye icyo kiganiro ngo batangajwe n’imvugo ya Meya Solina yakoresheje agaragaza umusaruro wavuye muri imwe muri gahunda zateguwe ziteza imbere umuturage, gahunda ya Duhari ku bwanyu.
Nk’uko byumvikana muri audio yafashwe y’iki kiganiro, Mayor yumvikana ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru, yemeza ko abaturage be bishimye kubera byinshi iyi gahunda yari igamije byagezweho muri uwo mwaka, ku buryo ngo nko mu gice cy’iyi gahunda cyo kwakira ibibazo by’abaturage, ngo hakiriwe ibibazo bigera kuri 558 muri ibyo ibigera kuri 532 bihita bibonerwa umuti ako kanya.
Uwakumva iyi mibare yahita atekereza ko niba ibyo Meya avuga ari ukuri, akarere ka Burera kaba karabaye paradizo, dore ko n’ibibazo 26 byasigaye Meya yemeza ko ibyinshi ari ibyagiye bigaruka, bishatse kuvuga ko hari ibyagiye bibarwa kabiri ko kubera ibyo rero hashobora kuba hasigaye umubare muto w’ibibazo kurusha uwoo yavuze.
Imwe mu miryango yo mu Karere ka Burera ivuga ko yatereranwe n’ubuyobozi
Hari avuga ko kubera kuba ahantu habi bamwe barwaye amavunja
Ibi Meya yakomeje no kubihagararaho, kuko muri iki kiganiro, yakomeje ahamiriza umunyamakuru ko abanyaburera kuri ubu bose bishimye kubera umusaruro wavuye muri iyi gahunda, bakaba biteguye gukomereza kuri ibi byagezweho ngo bakomeze guteza imbere akarere kabo.
Amagambo akomeye ariko yagaragaye muri iki kiganiro ni ayo Meya yakoresheje yemeza ko kubera ibyo byose yakoreye abanyaburera ubu asigaye afatwa nk’umubyeyi w’abanyaburera bose.
Meya yagize ati: “ kandi ngira ngo mbabwire baturage beza ba Burera, turasabanye, mugomba kumva ko ndi umubyeyi, kandi umubyeyi asabana n’abana, nkunda kubabwira nti muri abana banjye, bakavuga bati rwose turakomeye kubona dufite mama Meya, niko bimeze ……”
Aya magambo yatunguye benshi akaba yaratumye benshi bibuka imvugo zakoreshwaga na Leta zo hambere aho nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu Yuvenali Habyarimana yari yarategetse abaturage be kumwita Umubyeyi w’igihugu “ le pere de la nation, ikimeyetso cy’ubutegetsi bw’igitugu yari akuriye”.
Haribazwa kandi impamvu Meya yaba yarahisemo gukoresha iyi mvugo kandi azi neza ko n’ibyo bikorwa avuga atabigezeho we wenyine, ko byose byabaye ku bufatanye n’abandi bakozi b’akarere.
Nubwo meya Solina yavuze ibyiza bitatse akarere ke ka Burera , bamwe mu baturage , bavuga ko yibagiwe kuvuga ku kibazo cy’uburembetsi cyayogoje akarere no ku kibazo cy’ubujura bw’ amatungo bibabangamiye , ibintu bavuga ko bibasubiza inyuma mu iterambere n’imibereho yabo, bakaba basaba inzego bireba ko hafatwa ingamba, aba bajura bakarwanywa.
Urubuga wikpedia rutanga igisobanuro cy’umubyeyi w’igihugu : pere de la nation, cy’umuntu wagize uruhare rukomeye mu ivuka ry’igihugu cye (foundation de son pays) cyangwa mu ishyirwaho ry’uburyo bwiza bw’imiyoborere bw’igihugu cye (mise en place du regime politique de son pays, bagatanga urugero rwa Nelson Mandela muri Afrika y’epfo, na Thomas Sankala muri Burkina Faso.
Uwitonze Captone
1,273 total views, 5 views today