Kuki umubare w’abanyarwanda bakina hanze utiyongera

Tugiye kurebera hamwe uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Gitego Arthur, yatandukanye na AFC Leopards yakiniraga muri Kenya, nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.

Mu mwaka yari amaze muri Kenya, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri FKF Cup, aho yinjije bitanu mu gihe muri Shampiyona yatsindiye ikipe ye ibitego bitatu, atanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Stade Tunisien ikinamo Mugisha Bonheur yatakaje igikombe cya Tunisian Super Cup, kuko yatsinzwe na Espérance Sportive de Tunis ibitego 2-0. Imikino ibiri yikurikiranya yahuje aya makipe yombi Stade Tunisien yarayitakaje

Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yabanje mu bakinnyi 11 umutoza we, Larbi Ben Hassine yagiriye icyizere, awukina kugeza urangiye.

Hakim Sahabo ukina mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi mu ikipe ya K. Beerschot V.A, yinjije igitego cya mbere muri iyi kipe ubwo bakinaga na Gent, gusa bagatakaza amanota atatu ku bitego 3-2.

Iyi kipe ikomeje kuba ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Gashyantare, Sabail PFK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo Nshuti Innocent, iraza gukina na Sabah Baku umukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona.

Zire FK ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, na yo yo muri iyi shampiyona, yatsinze Sumqayit ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 23. Uyu myugariro w’Amavubi akaba yarakinnye umukino wose.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, yakinnye umukino w’umunsi wa 22 wayihuje na Seraing, iyinyagira ibitego 4-1, irushaho gukuraho ibihe bibi byo kudatsinda imikino.

Gueulette ukina mu kibuga hagati yakinnye umukino wose, dore ko ari umwe mu bagenderwaho mu kibuga hagati.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ we aracyakomeje kugira imvune ituma atagaragara mu mikino y’ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus.

Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo myugariro Manzi Thierry na Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, mu cyumweru gishize yo yatsinze Asaria ibitego 2-1.

Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina kuko bisigaye bigorana, ndetse no mu mpera z’icyumweru ntiyakinnye ubwo Kaizer Chiefs akinira muri Afurika y’Epfo yatsindaga Chippa Utd. ibitego 3-0.

Kwizera Jojea wa Rhode Island ukina mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari kwitegura gukina umikino wa gicuti uzahuza ikipe ye na Hartford Athletic, mu gutegura Shampiyona iteganyijwe muri Werurwe 2025.

Johan Marvin Kury ukina muri FC Zürich II yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Busuwisi, yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe, yinjira asimbuye ku munota wa 79 ubwo banganyaga na Delémont igitego 1-1.

Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ku mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.

 

 

 8,874 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *