Nyagatare: Croix Rouge y’u Rwanda ikomeje gahunda yo gufasha abatishoboye
Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ikomeje kunoza gahunda yayo yo gufasha imiryango itishoboye no kubabangurira kuva mu bukene hagamijwe iterambere rirambye.
Ni muri urwo rwego tariki ya 22 Gashyantare 2024, mu Murenge waKarangazi Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yahaye koperative” Karangazi Fish ” inkunga ya miriyoni cumi n’imwe ( 11.000.000) yo kongera umusaruro w’amafi. Munyuza Rodriguez ,perezida wa Karangazi fish cooperative yashimiye Croix y’u Rwanda ku nkunga ibahaye.
Ati:”Turashima Croix Rouge y’u Rwanda kuba itwibutse , aya mafaranga duhawe tugiye kuyabyaza umusaruro ufatika cyane ko gushinga iyi koperative byavuye ku gitekerezo cya bamwe mu bagisirikare bavuye ku rugerero ngo twiteze imbere.Ni inkunga ije kutwunganira muri iki gikorwa cyacu cyo korora amafi cyane ko muri kano karere kacu kubona amafi bikunze kugorana “
Kakuze Devota na Batamuriza Jeanne, bo muri koperative ” Abadahigwa ba Gacundezi “ihinga ibigori , yo mu Akagari ka Nyarupfubire ya 2 mu Murenge wa Rwimiyaga , Akarere ka Nygatare bavuga ko croix y’ u Rwanda yabafashije bikura mu bukene .
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko mu Karere ka Nyagatare hamaze gutangwa ibigega by’amazi 100, ibiti by’imbuto 6,000, inkunga ku makoperative 72, amatungo magufi 720, ndetse na hegitari 22 z’ubutaka zaguriwe abaturage.
Mazimpaka Emmanuel avuga ko ibikorwa bakoze bagamije gufasha abaturage gukomeza kugira ubuzima bwiza no kwihaza mu biribwa.
Agira ati “Ubufasha mu mishinga y’ubuhinzi irafasha mu gukorera hamwe, ariko bagashobora no kwihaza mu byo bahinga.”
Uwitonze Captone
667 total views, 754 views today