Ibyiza by’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije
Mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’isenyuka ry’urusobe rw’binyabuzima, impuguke mu buhinzi zigira inama abahinzi kwisunga ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, kuko butanga umusaruro mwiza kandi bikarinda ubutaka gutwarwa n’isuri cyangwa inkangu.
1. Kugabanya imirimo ikorerwa mu butaka (Réduction du travail du sol) : Bitandukanye n’uburyo busanzwe buzwi bukoreshwa hahingwa ubutaka, mu buhinzi budahungabanya ubutaka ubuhinzi budacokoza ubutaka, hakorwa imirimo mike cyangwa ntayo na mba icokoza ubutaka mbere yo gutera imyaka. Bishatse kuvuga ko hirindwa ikubagabanya ry’ubutaka mu buryo bwose bushoboka.
2. Isasira ry’imyaka rihoraho Couverture végétale permanente): Isaso cyangwa ibisigazwa by’imyaka yasaruwe bigumishwa ku butaka , ibituma ubutaka butibasirwa n’isuri kandi n’ubutaka bukagumya buhehereye bityo n’ubutaka bukamererwa neza.
3. Gusimburanya imyaka mu mirima (Rotation des cultures): Isimburanya ry’imyaka mu mirima ni ngombwa kugira ngo hirindwe ibura ry’intunga gihingwa ziba mu butaka, kugabanya indwara z’ibihingwa no kugira ngo hongerwe umusaruro w’ubutaka mu gihe kirere.
4. Ikoreshwa neza ry’amazi (Utilisation efficace de l’eau ):Ubuhinzi budacokoza ubutaka butuma hahoraho ubuhehere mu butaka, ibyatuma nanone hadakenerwa amazi menshi igihe buhira ibihingwa.
5. Ubwiyongere bw’urusobe rw’ibimera (Biodiversité accrue): Igihe habaye isimburanya ry’imyaka inyuranye mu butaka, ubutaka bugafatwa neza, habaho ubwiyongere bw’urusobe bw’ibimera kuri ubu butaka no mu bice binyuranye byegereye ubu butaka.
6. Kugabanya ikoreshwa ry’imiti yica udukoko twangiza imyaka (Réduction de l’utilisation de produits chimiques) : mu miterere yabwo kandi ubu buryo bugabanya ikoreshwa ry’imiti yica udukoko twangiza imyaka ndetse n’iry’amafumbire mva ruganda, biganisha ku buhinzi burambye.
Ubuhinzi budacokoza ubutaka bukorwa bute ?
Dore ko imirimo yo guhinga imyaka idakubaganije ubutaka ikorwa:
- Gutegura ubutaka
– Ibisigazwa by’imyaka: Kugumisha ibi bisigazwa mu murima kugira ngo birinde isuri kandi bitume hagumaho ubuhehere mu butaka.
-Gucunga neza ibyatsi bibi byonone imyaka: Gukoresha imiti yangiza ibyatsi bibi ndetse n’ubundi buryo bunyuranye kugira ngo ngo hagenzurwe ikura by’ibyatsi byangiza imyaka mbere yo gutera imyaka.
2. Guhitamo imyaka ihingwa zo guhinga
Guhitamo ibihingwa biberanye n’akarere ndetse n’imiterere y’ikirere. Ibihingwa bitwikira ubutaka nk’ibinyamisogwe, icyo gihe nabyo bishobora gukoreshwa kugira ngo hongerwe uburumbuke bw’ubutaka.
3. Gutera imyaka
-Semis direct: Hifashishwa igikoresho cyabugenewe muri iyi mihingire ( artisanale cga imashini),maze bagatera imbuto mu butaka butahinzwe. Ibi bikoresho bikozwe ku buryo byinjizwa mu butaka butahinzwe na gato, maze hagashyirwa imbuto mu butaka ku bujakuzimu bwifuzwa.
-Intera hagati y’imirongo: Gusiga imyanya hagati y’imirongo yateweho ibihingwa ukurikije ubwo bw’ibihingwa n’imiterere yihariye kuri buri murima.
4. Ikoreshwa ry’amafumbire ndumburabutaka
Gushyira mu butaka ifumbire igihe ari ngombwa, ushingiye
Uwitonze Captone
660 total views, 330 views today