Nyuma yaho ikipe ya APR isinyishije abakinnyi ba Uganda Cranes Hakim Kiwanuka ndetse na Denis Omedi ,Mukura yabatesheje amanota 3
Nyuma yaho ikipe ya Mukura VS itsindiye APR FC 1-0, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona watumye Rayon Sports ikomeza kuyirusha amanota ane. Bamwe mu bafana baAPR , batashye bababaye bavuga ko abakinnyi babiri bashya bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi, APR yaguze mu minsi ishyize nta cyo bakoze.
Ni umukino APR FC yagiye gukina ibizi neza ko mukeba Rayon Sports yahanganyirije amanota ku wa Gatandatu, kandi gutsinda kwayo byatuma asigara ayirusha inota rimwe. Iyi kipe yari yakoze impinduka izamu ryayo ryabanjemo Ishimwe Pierre utaherukaga gukina muri shampiyona, kuko hasanzwe hakina Pavelh Ndzila.
Umukino watangiye nta kipe irusha indi mu buryo buhambaye, kuko mu guhererekanya umupira buri kipe yagiraga igihe cyayo. Ku munota wa 18 Mukura VS yafunguye amazamu ku buryo Jordan Dimbumbu anyuze ku ruhande rw’uburyo rukaba inyuma ibumoso kuri APR FC, yahahinduriraga umupira mwiza ugendera hasi maze Destin Malanda yiba umugono ba myugariro ba APR FC awutera mu buryo bukomeye mu izamu, kuri iyi nshuro ryarimo Ishimwe Pierre.
Amakipe yombi yakomeje gukina umupira mwiza, Djibril Cheick Ouatarra, Denis Omedi na Hakim Kiwanuka bakomeza gushakira APR FC ibitego, ariko imbere y’izamu rya Mukura VS mu minota 45 ntibahabona uburyo bukomeye. Jordan Dimbumba, Boateng Mensah, Destin Malanda na Elie Tatu Iradukunda nabo bakomeje gushaka uburyo batsinda igitego cya kabiri, ariko igice cya mbere kirangira aribo bayoboye n’igitego 1-0.
APR FC yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Denis Omedi, Mahmadou Lamine Bah, Ruboneka Jean Bosco na Dauda Yussif ishyiramo Nshimirinana Ismael Pitchou, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy. Ku munota wa 50 Mamadou Sy yabonye uburyo imbere y’izamu ahindukiye ngo atera umupira, myugariro wa Mukura VS aramufunga.
Ku munota wa 67 Iradukunda Elie Tatou yafashe icyemezo arinjira maze akorerwa ikosa ryavuyemo umupira w’umuterekano, warebanaga n’izamu hanze gato y’urubuga rw’amahina aranawiterera gusa ufatwa n’urukuta.
APR FC yakinishaga ba rutahizamu babiri yifuza gusatira cyane, kugeza ku munota wa 71 byari bitari byayihira ngo bibyare umusaruro itsinde, uretse ko no gukina itakinaga ngo irushe Mukura VS. Iyi APR FC ku munota wa 67 yari yakuyemo Hakim Kiwanuka ishyiramo Kwitonda Alain Bacca mu gihe ku munota wa 72 Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS, yavuyemo agasimburwa na Sunzu Bonheur.
Ku munota wa 75 APR FC yabonye uburyo bukomeye ubwo Niyibizi Ramadhan yahindurira umupira wari mu kirere, uburyo imbere y’izamu rya Mukura VS Mamadou Sy akikaraga mu kirere ngo awutere atareba izamu, gusa nubwo yari yawubonejemo wasanze umunyezamu Ssebwato Nicholas ari maso awufata neza.
Uwitonze Captone
2,474 total views, 378 views today