Abayobozi ba Teleperformance, bakiriwe na perezida Paul Kagame
Umuyobozi Mukuru wa Teleperformance akaba n’uwashinze iki kigo, Daniel Julien, n’Umuyobozi Mukuru wungirije wacyo, Thomas Mackenbrock, bahuye na Perezida Kagame kuri uyu wa 9 Mata 2025.
Iki kigo cyashingiwe i Paris mu Bufaransa mu 1978. Gitanga ubufasha muri serivisi zirimo kunoza umubano w’ibigo n’abakiriya, mu itumanaho, gusaba inguzanyo, n’imenyekanishabikorwa mu bihugu birenga 100.
Urubuga Forbes rugaragaza ko Teleperformance yihariye 53% by’abakiriya bose bakenera serivisi z’ibigo nkayo, biturutse ahanini ku mateka meza ifite yo gutanga serivisi nziza.
Iza mu myanya y’imbere mu bigo byita ku bakozi kandi binimakaza uburinganire bw’abagore n’abagabo mu kazi, nk’uko uru rubuga rubigaragaza.
Mu gihe ikoranabuhanga ritera imbere byihuse, Teleperformance yashyize imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano muri serivisi zayo.
Isobanura ko yifashishije ubwenge buhangano, ifasha abakiriya bayo kugera ku ntego zabo mu buryo burambye, cyane ko umusaruro w’ibikorwa byabo wiyongera.
Teleperformance yaba umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda cyane ko iki gihugu gikomeje gushyira imbaraga mu ikoreshwa rya AI mu bikorwa byacyo, mu nzego zitandukanye zigifatiye runini.
Tariki ya 3 Mata, mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro ikigo cyifashisha AI mu gukusanya no kubika amakuru yerekeye ku buzima, bishimangira ko iri koranabuhanga ryagira uruhare rukomeye mu kubaka urwego rw’ubuzima ruhamye.
Iki kigo cyafunguwe ubwo mu Rwanda hatangiraga inama mpuzamahanga yo kubyaza umusaruro AI ku mugabane wa Afurika.
98 total views, 1 views today