Minisitiri w’Intebe Dr. Ngiente Edouard yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Musanze mu muhango wo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 08/04/2025, mu Karere ka Musanze , Intara y’Amajyaruguru , Minisitiri w’Intebe Dr. Ngiente Edouard yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Musanze mu muhango wo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Mukingo, umuhango wabereye muri Sitade ya UR/ CAVM.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngiente Edouard yihanganishije imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe yihanganishije imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, atanga ubutumwa bw’ihumure ka nta Jenoside yakorewe Abatutsi izongera kuba ukundi. Yagize ati: “Umukuru w’Igihugu ahora atubwira ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi izongera kuba muri uru Rwanda. Ubwo rero ni ubutumwa bw’ihumure bwatanzwe n’Umukuru w’Igihugu kandi n’ubu agitanga ndetse na Guverinoma yose y’u Rwanda muri rusange, twongera kwemeza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi izongera kuba muri iki Gihugu.”

Minisitiri Ngirente yijeje abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi ko kubafata mu mugongo ari inshingano, abasaba gukomera. “Ndagira ngo mbabwire ko gufata abarokotse Jenoside mu mugongo ni inshingano zacu nka Leta. Ahubwo wenda n’uko tutagerera hose icyarimwe, ariko ubundi ni inshingano zacu kubafata mu mugongo kandi mukomere turi kumwe namwe.”

Minisitiri w’Intebe yagaragaje igikwiye gukorwa kugira ngo umuntu akomeze kubaho kandi abeho neza. Yagize ati: “… hari ibyo tugomba gukora kugira ngo dukomeza kubaho kandi tubeho neza, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ari cyo gituma tuzagera kuri ya ntego y’Umukuru w’Igihugu ivuga ngo nta yindi Jenoside izongera kuba mu Rwanda. Icya mbere ni ukuba twumva amateka, tukumva aho ibintu byaturutse, uko byatangiye, uko byagiye bikura, ayo mateka twarayabwiwe kandi duhora tuyumva”.

Icya kabiri ni ubumwe bw’Abanyarwanda, bushimangirwa kandi bugakomezwa kwigishwa na Leta yacu.  Yasabye abanyarwanda kuba umwe kugira ngo bazashobore gutera imbere no kurwanya icyadutandukanya cyose, ashimangira ko “Nta muntu n’umwe rero uzongera guhungabanya ubumwe bwacu. … Uretse ibisanzwe, ariko nta kizamuhungabanyiriza ubuzima cyitwa Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ishobora gukorerwa Abatutsi mu gihe kiri imbere, nta gihari. Ubu turi mu Rwanda rutekanye, turi mu Rwanda rwigisha kubana neza kandi twemeza ko Abanyarwanda bose bamaze kubyumva.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damscene Bizimana yatanze ikiganiro, aho yagarutse ku bimenyetso bigaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Mukingo, asaba Abanyarwanda kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda, turwanya ibibi byayaranze, twimakaza ibyiza biyarimo. Yibukije akamaro ko kurwanya no kwitandukanya n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, tunyomoza abagoreka amateka y’Igihugu, twimakaza Ubunyarwanda nk’isano-muzi iduhuza twese.

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Dr. Gakwenzire Philbert yavuze ko Kwibuka ari umwanya mwiza kandi w’ingenzi wo gusubiza amaso inyuma ku cyateye amacakuribi, aho Abatutsi barenga miliyoni bicwaga, ndetse no gushimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwiza bwakomeje kubungabunga no gufasha abarokotse Jenoside. Kwibuka ni umwanya mwiza wo gushimira Leta y’u Rwanda uburyo yitaye ku gukemura ingaruka zitandukanye ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Dr. Gakwenzire yavuze ko kwibuka ari umuti ku ihungabana. Yavuze kandi ko abanyarwanda n’isi yose bakwiye kuvana isomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bagaharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Yashishikarije abantu gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakihishahisha hirya no hino, ndetse ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, aho usanga amakuru adatangwa neza ku buryo gutanga ubutabera bigorana. Kuri iyo mpamvu, yavuze ko ari ingenzi ko buri wese abikurikirana neza kandi agatanga amakuru afatika. Yavuze ko Amateka y’u Rwanda ndetse na Jenoside bigomba kunyura mu masomo yandi asanzwe cyane muri za Kaminuza. Umunyeshuri wese akiga indangagaciro z’umuco nyarwanda, kandi imyigishirize myiza igomba kwigishwa mu mashuri no mu buzima busanzwe.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ashimira abashyitsi baje kwifatanya n’abaturage b’Akarere ka Musanze. Yashimiye kandi ingabo zaroi iza RPA zahagaritse Jenoside zirangajwe imbere n’umugaba wazao Nyakubahwa Perezaida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame. Yasabye abaturage bose gukurira gahunda zose zateguwe nk’umwanya mwiza wo guhumurizwa n’abayobozi bacu bashishikajwe n’ubumwe bwacu, ubworoherane, ubwiyunge n’ubudaheranwa ndetse n’iterambere rirambye kuri bose.

Mu bandi bayobozi bitabiye uyu muhango, harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Patrice Mugenzi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Dr. Gakwenzire Philbert, abahagarariye Ibuka ku rwego rw’Akarere, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, abagize komite nyobozi y’Akarere ka Musanze, Inzego z’umutekano, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri Myr. Visenti Horolimana n’abandi bahagarariye amadini n’amatorero.

Twibuke twiyubaka.

Ubwanditsi

 672 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *