Mwitondere abahanuzi b’ibinyoma

Mwahanaguye burundu ibyo gukunda  Ijuru  ahubwo mwikundira imiya n’ingutiya byumvikane ko ikibarangaje imbere atari Ijuru ahubwo ari ubutunzi bwo ku isi. Benshi muri mwe muzi neza ko nta Juru muteze mwamaze gukurayo amaso, niyo mpamvu mwinjiye cyane mu gutunga ibyo mu isi ku rwego rwo hejuru no kwinezeza kuko aribyo muzacyura.  Mwataye ubutumwa bwiza nabahaye ngo mwigishe ahubwo mugirana amasezerano na Lusiferi.Ngibyo ibyabiyita abahanuzi b’iki gihe.

 

Mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya, mu Bayisraheli habaye ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba. Nk’uko tubizi, mu Isezerano rya Kera, ibyago byadukaga byakururwaga cyane cyane n’ubuhemu bw’umuryango w’Uhoraho. Ibibi byakorwaga n’abami ba Israheli, ukuyobera mu bigirwamana, umurengwe n’ibindi, ibyo byose byakurikirwaga n’ingaruka simusiga zituraga hejuru y’igihugu cyose. Umuhanuzi Yeremiya, ni umwe mu bahanuzi b’intarumikwa babayeho. Yatangaga inyigisho ityaye agamije ko abantu bagarukira Imana.

 

Ibihe Yeremiya yabayemo byari ibihe by’injyanamuntu. Abantu bari barumiwe. Ibyo turabisanga mu magambo Uhoraho ubwe yamutumye kuvuga agira ati: “Amaso yanjye ahongoboka amarira adakama umunsi n’ijoro, kuko icyago gikomeye cyavunaguye umukobwa w’isugi, umuryango wanjye ukaba washegeshwe n’intikuro idakira. Ngana mu murima nkahasanga abishwe n’inkota, nagaruka mu mugi ngahura n’abahonyorwa n’inzara. Abahanuzi n’abaherezabitambo barazenguruka igihugu, ariko ntibasobanukirwe”. Ngibyo rero ibyo mu bihe by’amage atavugwa. Iyo bigeze aho abahanuzi n’abaherezabitambo batagira icyo biyumvira mu byo babona, ibintu biba byageze iwandabaga.

 

Ubundi mu bihe byose, abahanuzi babona ijambo ryo kubwira abantu bose kuko mu by’ukuri baba bahumekerwamo n’umwuka w’Imana. Haba mu bihe byiza by’umunezero, haba mu biheby’amage, umuhanuzi n’umuherezabitambo bagira ijambo ridakuka babwira bose. Ariko uko tubizi, muri kiriya gihe cya Yeremiya, hariho n’abahanuzi b’ibinyoma.

Dore uko abahanuzi b’ibinyoma babwejaguraga bavuga: “Ntimuzigera mubona inkota, kandi inzara ntizabatungura; kuko aha hantu nzahabahera amahoro y’umudendezo” (Yer 14, 13). Abahanurabinyoma batanga inyigisho zo gusinziriza abantu cyangwa zo kubahuma amaso ku buryo nta cyo basobanukirwa. Inyigisho z’abahanurabinyoma, ni amanjwe adashobora gufasha abantu kwisubiraho no gukira. Mu gihe hariho ibimenyetso bihagije by’uko abantu barimo bikururira amakuba, abahanuzi b’ibinyoma bakomezaga kubeshya kugira ngo bibonere amaronko kandi bavugwe neza ibwami. Ibyo byababaje Yeremiya, ni ko kwibariza Imana y’Ukuri. Dore igisubizo Imana yamuhaye: “Uhoraho aransubiza ati ‘Ibyo abahanuzi bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma. Sinabohereje, nta cyo nigeze mbategeka, nta n’ubwo nigeze mbavugisha. Ubuhanuzi bwabo ni amabonekerwa y’ibinyoma, ni ubupfumu, amateshwa n’amahomvu bitagira shinge…’” (Yer 14, 14-16).

Muri ibi bihe turimo , mugomba kwitondera abahanuzi b’ibinyoma bishakira ibyo bashyira mu nda zabo.Akenshi bivugwa ko ibyo bigisha ari ukuyobya abantu bishakira indonke n’imiryango yabo , ariko amaherezo bazabona ishyano.Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ku Isi, yumvikanye mu magambo benshi bafashe nk’ ayo kwishongora, ubwo yavugaga ko ari we muhanuzi ukomeye mu Rwanda no muri Afuriika yose ndetse ko nta n’uzigera abaho mu gihe akiriho (Gitwaza).Ibi Apôtre Dr Paul Gitwaza yabigarutseho ubwo yari imbere y’imbaga y’abayoboke b’itorero Zion Temple, ubwo yarimo ababwiriza ijambo ry’Imana.Apôtre Gitwaza umaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu bijyane no kwigisha ubutumwa bwiza nawe yabishimangiye mu magambo ye ubwo yavugaga ko ari we muhanuzi ukomeye mu Rwanda no muri Afurika yose.

Yagize ati “Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kambamo.”Yunzemo ati “ Sinzi niba muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza, ariko muri iki gihe ndiho, ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.”Yavuze ko hari bamwe mu bateranira mu rusengero rwe bayobye bakaba bemera abandi bahanuzi, ababwira ko bazamenya ugukomera kwe ari uko batakimubona.Ati “[…] Mwemera ibya bande? Mwemera ibyabo? Ntabwo ari mwese, gusa abafite abandi bemera mufite ikibazo! Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza wiyise umuhanuzi wa mbere muri Afurika, yakunze kumvikana mu buhanuzi bukomeye bwagiye bwibazwaho n’abatari bacye, nk’aho yigeze guhanura imperuka bikarangira nta kibaye mu byo yari yavuze.Icyo gihe Gitwaza yari yahanuye ko mu kwezi kwa Nzeli 2015 kuzagaragaramo ikimenyetso cy’irangira y’Isi, avuga ko ijuru rizerekana ikimenyetso cya kane , maze izuba rihinduke umwijima n’ukwezi guhinduke amaraso, ngo byuzuza ibyo Yesu yavuze ko iki gisekuru cy’abantu bariho muri iki gihe ari cyo cya nyuma ku Isi, ko nta kindi kizigera kigisimbura bibaho.Nyuma y’uko Apôtre Dr Paul Gitwaza ahanuye aya magambo ndetse ntihagire ikiba, abantu benshi bagize icyo babivugaho bagaragaza ko badafitiye icyizere ibyo ababwira nk’ubuhanuzi, ndetse abandi bamwita umunyabinyoma’ umuhanuzi w’ibinyoma’.Kuva mu isezerano rya kera Bibiliya yemera abahanuzi nk’abahuza b’Imana n’abantu. N’ubwo abahanuzi bafatwaga batyo hari n’abanyabinyoma baramyaga izindi Mana nka za Bayari.

Mu Rwanda hamaze kumenyekana abavugabutumwa banemeza ko ari abahanuzi batandukanye barimo Bishop Rugagi Innocent Umushumba w’Amatorero y’Abacunguwe mu Rwanda; Prophet Sultan Eric Umuyobozi wa Zeal of the Gospel Church; Umuhanuzi Apôtre Dr Paul Gitwaza w’ Itorero Zion Temple, Prophet Prophet Nsabimana Jean Bosco uzwi nka Prophet Fire w’ itorero Patmos of Faith n’abandi.

Nta kugira ubwoba. Nta no gucika ururondogoro. YEZU KRISTU  niwe nzira nziza. Musenge, tube maso  kuko hari za satani zirwa zizererana bibiliya ziyobya abantu,zizgamije kubagusha  mu cyaha.

Ibi bireba umukristu wese ukuze (wabatijwe agakomezwa). Ahamagariwe kuba umuhamya w’ibyo YEZU yakoze. Abujijwe kubera abandi ikigusha. Shitani igira amayeri menshi, hari igihe yiyorobeka mu bashinzwe kuyobora abandi maze ikabacubanuriramo ubumara bwayo. Iyo ibiyegereje ityo, ntacyo baba bagishoboye gukora cyatuma roho zikira. Uwo Sekibi yamurukanye ityo, asa n’ubaye ingwizamurongo. Ibyo akora abikorana ubuswa n’ubuhumyi ku mutima. Iyo ari uwihayimana uhaye urwaho Sekibi mu buzima bwe, byo bihinduka umwaku. Ayo magambo YEZU atubwiye nadutere kuba maso kugira ngo dutsinde icyaha dufashe n’abandi gutsinda. Dusabire abahanuzi n’abaherezabitambo ba none, bagire imbaraga zo gushakashaka UKURI, kugukunda no kwamagana ibinyoma byose bigamije gutesha agaciro Amategeko y’Imana.

Uwitonze Captone

 

 3,094 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *