Ruhango: Umumotari yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa
Ruhango: Umumotari yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 02 Ukwakira 2018, mu murenge wa Byimana,mu karere ka Ruhango,Polisi yafashe umumotari witwa Uwizeyimana Vivens w’imyaka 36 y’amavuko ageragezaga gutanga ruswa y’ibihumbi makumyabiri (20 000 frw) ku mu Polisi kugirango arekure Moto ye yafatiwe mu makosa.
Iyi moto yo mu bwoko bwa TVS ifite icyapa kiyiranga RE 259 C yafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi ikorera kuri Sitasiyo ya Byimana ku wa mbere w’iki cyumweru wo gufata ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko iyi moto yafashwe kuko Uwizeyimana yari ayitwaye adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ( Permit de conduire)
Yagize ati” Uyu mumotari uvuka mu murenge wa Shyogwe,mu karere ka Muhanga, abapolisi bakoze umukwabu ku wa mbere w’iki cyumweru bafata ibinyabizijga bitandukanye harimo n’icya Uwizeyimana utari ufite uruhushya rwo gutwara, babaca amande,ibinyabiziga bajya kubifungira kuri Sitasiyo ya Byimana bababwira ko bazaza kubitwara bazanye inyemezabwishyu yemeza ko bishyuye ya mande”.
Uwizeyimana yahise mo gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko ku wa kabiri mu masaha ya saa saba, aribwo yagiye kuri Sitasiyo ahasanga umupolsi amusaba ko yamuha moto ye, ko uruhushya rwo gutwara noneho yarwibutse akaba yaruzanye.
CIP Karekezi akomeza avuga ko uwo mupolisi yahise amwaka urwo ruhushya ngo arebe koko niba ari urwe, arebye asanga ni urw’uwitwa Sibomana Aimable w’imyaka 40 y’amavuko.
Uyu mumotari nyuma yo kubona ko afashwe yiyitirira uruhushya rutari urwe,yahise agerageza guha umupolisi ruswa y’’ibihumbi 20,000frw, nuko ahita amufata amushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Byimana.
CIP Karekezi yagiriye inama abatwara ibinyabiziga ko bakwiye gutwara bafite ibyangombwa byuzuye.
Yagize ati”Umuntu wese yakagombye gutwara ikinyabiziga afite uruhushya rumwemerera ku gitwara,ubwishingizi bwa cyo n’ibindi byangombwa byose kugirango nanakora impanuka abone ibyo ateganyirizwa n’amategeko”.
Akomeza avuga ko abantu badakwiye gutinya amande bacibwa mu gihe bafatiwe mu makosa, ahubwo ko bakubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda bakirinda ayo mande.
CIP Karekezi yagiriye inama abamotari kwirinda kujya batizanya impushya kuko uruhushya ari urw’umuntu ku giti cye,atari urw’uzi gutwara uwari we wese kuko uzabitatirwamo azahanwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Yashoje avuga ko ruswa imunga ubukungu ikanadindiza iterambere ry’igihugu, ikimakaza akarengane n’itonesha , bityo kuyirwana bikaba bikwiye kuba ibyaburi wese atanga amakuru y’aho igaragaye.
1,391 total views, 1 views today