Ukuri ku ifungwa rya Rubangura Denis
Hashize hafi imyaka 12, nyakwigendera Rubangura Vedaste yitabye Imana,bamwe mu bana yasize bakaba bahanganye n’umugore w’isezerano madamu Kayitesi Rubangura Immaculée,ufite 50 % by’umutungo yasize.
Nkuko mubyisomera ku mpapuro mpamo z’ubutaka nta mugabane wa buri wese wanditseho kandi bihagarariwe na madamu Kayitesi Immaculee .
N ‘umuvunyi yemeje ko ariko bigomba kwandikwaho nta mugabane wa buri wese uriho. Umugabane wa buri wese ntabwo wanditse kuko urukiko ruvuga ko uruhare rwa buri mu zungura na 50% bya kayitesi Immaculee bizagaragazwa igihe cyo kugabana. Ubu rero kugabana byarageze bikaba biri mu rukiko rukazagena umugabane wa buri wese.
Madamu Kayitesi yemerewe 50 % by’umutungo wasizwe n’umugabo we, basezeranye nkuko tubisanga mu mategeko u Rwanda rugenderaho, aho bavuga ko mu mutungo w’urugo umugabo afite 50 % naho umugore w’isezerano akaba afite nawe 50% by’umutungo w’urugo.Byumvikane ko nibishyirwa mu bikorwa buri mwana azabona 5% by’umutungo.
Ese Denis Rubangura yafungiwe iki?
Amakuru dukesha urubanza RDP 00379/2018/TB/KICU, handitse ko Ubushinjacyaha bukurikiranye Denis Rubangura , icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko-mpimbano.Iki cyaha kikaba giteganwa kandi kigahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko n0 68/2018 ryo kuwa 30/8/02018.Mu kwiregura Denis yisobanuye ahakana icyaha, avuga ko ari Yves Rubangura ushaka kumufungisha, ariko ntasobanure neza uburyo ashaka kumufungishamo mu gihe ahubwo Denis Rubangura ashinjwa kwigana ibirango by’igihugu, umukono wa notaire akiba amafaranga kuri compte y’igihugu y’Urukiko rw’Ikirenga (Cour supreme), ari muri BNR.
Mwisomere ibyo urukiko rwategetse
Kuki Rubangura Denis na madamu Cecile Rubangura badashaka kugabana?
Umwe mu basaza b’inararibonye wahoze ari incuti ya nyakwigendera Rubangura Vedaste, yahishuye impamvu zituma , Rubangura Denis na madamu Cecile Rubangura banga kugabana, bigatuma urubanza rumaze hafi umwaka.
Uwo musaza duhaye izina Nshuti Barthazar yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko Rubangura Denis,yanga kugabana kuko ngo icya mbere ntiyari abanye neza na se, kuko ngo umutungo yamuhaye yarawuhombeje.Kubera ko atirirwanaga na se , ngo ntazi n’umutungo yasize. Ikindi se, ntiyamugize umukuru w’umuryango ahubwo yasize madamu Kayitesi Rubangura Immaculée nk’umubyeyi wemewe n’amategeko .
Nshuti ati:”Ngirango biriya mvuze hejuru birasobanutse neza cyane, ku birebana na Cecile nawe yitwaza ibintu bishingiye ku nyungu ze atitaye kuri sucession .Rubangura Vedaste yamusigiye inzu y’ubucuruzi ( nkuko biri mu irage) hariya ku Muhima hepfo y’igorofa rya CHIC.Bivugwa ko ryinjiza akayabo ka miriyoni hafi umunani ku kwezi ( 8.000.000 frws).Kandi iyo nzu yayihawe kugirango itunge abana harimo no kwishyura amashuri.Bikaba bivugwa ko abana be, 2 biga muri mu mashuri ahenze .Murebe impapuro zisaba ubwishyu bw amashuri ya Kelly y’ amezi 6 angana na 25.000 Usd (25 millions).
Bikavugwa ko umwe ashobora kuba atwara hafi miriyoni mirongo itanu ( 50.000.000 frws) ku mwaka .Yanga kugabana kugirango izo nyungu zikomeze zimugereho, abana bakomeze kwishyurirw n’umuryango.Nushaka kumenya andi amakuru y’imvaho uzanyarukire hariya ku Muhima aho iyo nzu iherereye wiyumvire ibivugwa.Ngo iriya nzu yaba yarayitije umuhungu we Olivier atabyaranye na Rubangura Vedaste akayitangaho ingwate akabona miriyoni ijana ( 100.000.000 frws), akazihombya, none Cecile akaba yishyura.”
Kuki Yves Rubangura ashaka gufungisha Denis Rubangura?
Muzehe Nshuti Barthazar atangaza ko ku giti cye abona nta bugambanyi Yves yakorera Denis.Ati:”Ntibyabaho na gato, ahubwo icyo mbona nuko Yves abuza Denis kwigarurira imitungo ya succession mu buryo bw’uburiganya.Ubundi ugasanga Denis Rubangura ashakira ikibazo aho kitari.Nkaho avuga ku bijyanye n’imigabane yagurishijwe muri COGEAR, amafaranga yavuye muri iyo migabane yasinyiwe na madamu Kayitesi nk’uhagarariye umutungo wa succession, kandi amafaranga yayashyize kuri compte y’umuryango.Ku kibazo cya UPROTUR GROUP LTD, atemera , iriho abana bose ba succession Rubangura kandi bose bafite imigabane ingana . UPROTUR GROUP LTD, yagiyeho kuko succession Rubangura itari ifite ubuzima gatozi muri RDB.Denis ku byanga ni uburyo bwo kuruhanya no gufata bugwate umuryango yifuza ko imitungo y’umuryango yakomeza kwangirika ariyo mpamvu yakuje ingwate mu mabanki bikaviramo inganda zose yasizwe na se guhagarara.Mbona Denis atakomeza kuruhanya atinza imanza ku mpamvu zidasobanutse.Hari igihe atumizwa mu rubanza akitwaza ko arwaye, umwunganizi bamubaza ngo bite ko umukiriya we ataje ngo ararwaye, akerekana urupapuro rwo kwa muganga (certificate medical), rwandikiwe I Cyangugu kandi yibereye I Kigali( nimwihere ijisho).
Umuti cyangwa inama wagira Denis na Cecile
Nshuti Barthazar ati:”Bacisha make bakumvikana n’umuryamgo, bakava mu manza z’urudaca z’amahugu.Byumwihariko kuri Denis Rubangura , agomba kwima amatwi abamushuka , bamuyobya ngo nubwo yarekuwe ari hanze ngo azatekinika atsinde icyaha cy’inyandiko mpimbano akurikiranweho.Ntawe umwifurije gufungwa ariko amenye ko kiriya cyaha gishobora kumukatira imyaka itari mike.”
Rutamu Shabakaka
4,623 total views, 2 views today