ADEPR:Ubusahuzi muri Dove hotel ku Gisozi

Abantu batandukanye basengera muri iri torero  ADEPR, bari kwibaza  amaherezo y’ibikomeje kuba  muri  iryo torero , bakabura  igisubizo nka wa muhanzi wavuze ngo ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe ?

Umwaka ushize tariki ya 3 Ugushyingo  2017, i Muhanga mu Ntara y’amajyepfo, habereye  umwiherero w’abayobozi b’inzego zose hamwe n’abalayiki  bahagarariye ibyiciro binyuranye mu itorero rya Pantekoti mu Rwanda ADEPR.

Mu byavugiwemo byinshi kwari kwirukana  bamwe mu bafite akaboko karekare,birwa basahura umutungo w’itorero nka bya bisuma byari bizwi ku izina rya Ruteruzi ndatashye  n’abazukuru n’abakazana ba Ngango mu Gakinjiro.

Muri uwo mwiherero wari watumiwemo  Nzahuratorero, icyo gihe  yategetse Biro ya ADEPR kwirukana aba Régionales nkuko mubisoma mu myanzuro 10 ikakaye  iri hasi y’Ibyavuye muri uwo mwiherero.

Burya  n’iyo igisambo cyabatizwa mu nyanja ya Yorudani  cyangwa  Garileya,  hamwe  umucunguzi wacu Yezu kristo yabatirije ba Andreye na Yohani bene Zebedeyi ,  igisambo   ntigihinduka gihora ari igisambo ahubwo  iyo cyabatijwe  cyongera ubukana   bwo kwiba no kurimanganya.

Mbese  kiba kirusha  uburyarya  ba bafarisayo  Yesu yahoraga yamagana  mu ikoraniro bari bafite ingeso yo kwirirwa babeshya rubanda ko  ko ari intungane zubahiriza amategeko yose kandi zikoreza umutwaro rubanda nazo zitakwikorera.

 

Ibi ni bimwe bikomeje kumunga itorero ADEPR, mu Rwanda .Ingero ni nyinshi  mu minsi ishize  bamwe mu bakristu batangaje  ko  kuri Dove hotel  hari gusahurwa ibintu byinshi.Bagatunga urutoki bamwe mu bayobozi y’iyo hoteri ndetse bikavugwa ko haba nibura harimo n’abafatanyabusambo bihishe muri  Bureau ya ADEPR, ariko birinze gutangaza amazina yabo.

Bamwe mubo twaganiriye  bakora muri iyo hotel babikurikiranira hafi bemezako ngo haba  hari  nibura kontineri ebyiri  zaba zarasohowe mw’ijoro mu gicuku ,zikaba zaraburiwe  irengero zazo,hakaba hari kandi n’ibikoresho birimo za climatisseurs,amatara ahenze n’ibindi bimaze  iminsi bisohorwa ariko ntibamenye aho bijya.

Nkuko bibiriya  ivuga ko tugomba guhora twiteguye amaza ya Nyagasani  kuko azadutungura nk’umujura, bamwe  mu bakekwaho ubusambo biyita abakristu bo muri ADEPR, bahisemo kujya batwara ibya ADEPR, ninjoro nk’abajura nyine.

Bivugwa ko mu ijoro ryo kuwa 3/12/2018 mu masaha ya saa yine n’igice zijoro hasakaye ifoto y’imodoka yo mu bwoko bwa hilux dubure kabine (double cabine) yari yikoreye matora nini eshanu, bikaba byaragaragaraga ko irimo isohoka kuri Dove hotel ariko amafoto yerekana ko abashinzwe umutekano bari bayibereye ibamba banze ko izisohora

Mu gitondo cyaho, twaje kumva ko abazamu bakoze iyo bwabaga ngo baburizemo ubwo bujura ariko baza kurushwa ingufu,  zigenda bazireba basigara bameze nka ya nkokokazi yambuwe abashwi bayo n’icyanira .Abarokore bo muri ADEPR, bakaba bashimira  abazamu  bakoranye  akazi kabo ubwitange .

Ariko nubwo bimeze bityo urwishe ya nka  ngo ruracyayirimo, bamwe mu basengera muri ADEPR, batangaza ko kuba hari ubujura bidatangaje  kuko manager wa Dove hotel witwa Mbanda, yaje kuhakora avuye gukora muri compassion I Kabarondo  akekwaho ubujura,ndetse, akaba yaranabifungiwe.

Burya rero nkuko byananiye impyisi kwihanganira igisembe, bikananira Ngunda, guhemba umugore we, wari wabyaye amushyiriye ibigega yari ahawe na sebukwe ni nkuko byananiye ADEPR, gucunga hamwe mu hari ibiceli.

  Uwitonze Captone

 

 2,266 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *