Rubangura Denys yakatiwe gufungwa iminsi 30
Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze , noneho Rubangura Denis, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’iminsi 30 ku cyaha cy’impapuro mpimbano no kwigana ibirango bya leta akiba amafaranga ya succession Rubangura Vedaste ari kuri compte y’urukiko.
Bikavugwa ko Rubangura Denis hari izindi manza zimutegereje , harimo n’urwo yarezwe n’Ikigo cy’Ubutaka
Ngo aho yagiye avuga ko mu kurangiza urubanza ku mitungo itimukanwa yasizwe na RUBANGURA Vedaste, Ikigo cyaranzwe no guhuzagurika n’imikorere idahwitse akaba ariyo mpamvu icyo kibazo kitarangira.
Akaba yaravuze ko Ikigo cyabanje kwandika abazungura ba RUBANGURA Vedaste ku mitungo 28 itimukanwa iherereye mu turere dutandukanye mu Rwanda, buri muzungura yandikwaho umugabane wa 10%, ariko mu buryo butunguranye muri Kamena 2017, Ikigo cy’Ubutaka cyaje guhindura ibyangombwa cyandika 5% ku bazungura na 50% kuri Kayitesi Immaculee nyamara nta rundi rubanza ruvuguruza urubanza rurangizwa rwabayeho.
Ikigo kimaze kubona iyo nkuru, cyasanze ari ngombwa ko abasomyi bayo
bamenya ukuri kuri iki kibazo: Ku itariki ya 6/9/2016, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga abisabwe na Madamu KAYITESI Immaculée yashyikirije Umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka
inyandikomvugo y’irangizarubanza n’urutonde rw’imitungo igomba kwandikwa ku bazungura mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’Urukiko mu rubanza RCA 0235/15/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 14/04/2016 aho Urukiko rwemeje kandi rutegeka ko ibyangombwa by’imitungo yasizwe na RUBANGURA Vedaste bigaragaraho amazina y’abazungura bose nkuko barondowe bahagarariwe na RUBANGURA KAYITESI Immaculée.
Umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka amaze gusuzuma ibyasabwe n’Umuhesha w’Inkiko yamwandikiye ku itariki ya 21/09/2016 amusaba kuzana ibyangombwa by’ubutaka byari byaranditswe kuri KAYITESI Immaculée kugira ngo bihindurwe byandikwe ku bazungura nkuko Urukiko rwabitegetse.
Bwana RUBANGURA Denys amaze kubona ko Umuhesha w’Inkiko atarimo gukora ibyo yasabwe ngo agarure ibyangombwa byari byarahawe KAYITESI Immaculee, yashyizeho undi Muhesha w’Inkiko kugira ngo arangize urwo rubanza maze uwo Muhesha w’inkiko ku itariki ya 3/11/2016 ashyikiriza Umubitsi Wungirije w’impapurompamo z’ubutaka inyandikomvugo y’irangizarubanza yo kuwa 3/11/2016 yemeza ko yasabye KAYITESI Immaculée kumushyikiriza ibyangombwa by’iyomitungo ariko arabyimana; Hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko no ku nyandiko mvugo yo kurangiza urubanza, ibyangombwa by’imitungo 20 bimaze gusohoka byanditseho ko buri muzungura a?te 10% naho KAYITESI Immaculée yandikwaho
nk’ubahagarariye.
Ku kibazo cy’imigabane igomba kwandikwa ku bazungura Madamu KAYITESI Immaculée ntiyishimiye uburyo icyemezo cy’Urukiko RCA 0235/15/TGI/NYGE cyashyizwe mu bikorwa maze asaba Urukiko gusobanura urubanza RCA 0235/15/TGI/NYGE akaba mu rubanza RS/RECT/RC 00003/2017/TGI/NYGE yasabye Urukiko kwemeza ko 50% maze Urukiko
ruvuga ko rusanga abazungura ba RUBANGURA Védaste bagomba kwandikwa ku mitungo yose ya RUBANGURA Védaste uretse inzu iri mu kibanza 1010 igomba kwandikwa kuri RUBANGURA KAYITESI Immaculée 100% n’indi igomba kwandikwa kuri UMUGIRANEZA Cecile 100%; Urukiko ruvuga rusanga ntaho rwahera ruvuga ko RUBANGURA KAYITESI
Immaculée yahawe 50%, kuko Urukiko ruramutse ruvuze ko kuba yashakanye na RUBANGURA Vedaste mu buryo bw’ivangamutungo, ko a.te uburenganzira kuri 50% ruzaba rugiye guhindura icyemezo cyafashwe n’Urukiko mu rubanza rusobanurwa bikaba binyuranyije
n’Itegeko. Ikigo kimaze kubona ko mu rubanza RS/RECT/RC 00003/2017/TGI/NYGE,
Urukiko ntacyo rwigeze ruvuga ku migabane igomba kwandikwa ku bazungura, Ikigo cyahinduye ibyangombwa by’imitungo 20 gikuraho imigabane kuko ntaho Urukiko rwigeze ruvuga umugabane ugomba kwandikwa kuri buri muzungura (shares).
Kuba Bwana RUBANGURA Denys avuga ko mu kurangiza RCA 0235/15/TGI/NYGE, Ikigo cyaranzwe no guhuzagurika n’imikorere idahwitse dusanga nta shingiro bi?te ndeste harimo no gusebya Ikigo kuko Ikigo kimwe n’izindi nzego za Leta ndetse n’abantu ku giti cyabo kigomba
kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’U Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 151, igika cya 4, ivuga ko ibyemezo by ‘ ubucamanza bigomba gukurikizwa n’abo bireba bose, zaba inzego z’ubutegetsi bwa Leta cyangwa abantu ku giti cyabo. Ntibishobora kuvuguruzwa keretse binyuze mu nzira no mu
buryo buteganywa n’amategeko bityo ibyakozwe byose bikaba byari bigamije kubahiriza ibyatetswe n’Urukiko mu RCA 0235/15/TGI/NYGE.
Bwana RUBANGURA Denys yagejeje ikibazo cye k’Urwego rw’Umuvunyi maze urwo rwego rumaze gusuzuma uburyo icyemezo cy’Urukiko cyashyizwe mu bikorwa rusanga nta karengane yagiriwe. Ikigo kimaze kubona ko Bwana RUBANGURA Denys akomeje gukoresha
imvugo zo kugisebya ku itariki ya 29/8/2017 cyandikiye Polisi y’Igihugu gisaba ko ya kurikiranwa.
Rutamu Shabakaka
2,316 total views, 1 views today