EAV-Kabutare yahindutse TVET School
TVET- Kabutare school ni ikigo cy’amashuri cyisumbuye ry’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba kizwi nka EAV-Kabutare.Kikaba cyarabaye ikigo cy’ubumenyangiro TVET ((Technical and Vocational Education and Training), bitewe n’impinduka za leta muri gahunda yo kunoza uburezi.
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wacyo, bwana Nkusi Christophe ngo mu mashami yigishwagamo hiyongereyemo ayandi mashya ajyanye n’igihe tugezemo.
Nkusi Christophe, umuyobozi wa TVET-Kabutare school (P/Captone)
Ati:”Hano muri TVET-Kabutare school dufite amashami atanu:Ubuhinzi, ubworozi, amashyamba; Food processing na Football.Iri shami rya food processing ni rishya, ariko rirakenewe cyane.Muri iri shami abanyeshuri biga bakora ( pratique), ku buryo ibyo biga baba babizi neza cyane kuko babihoramo.”
Akomeza avuga ko, kwigisha aya mashami bisaba ibikoresho byinshi.Ati:”Niba abana biga guteka , ibyo bakoresha babigura ku isoko kandi iyo birangije gukoreshwa , hagurwa ibindi gutyo gutyo.Tuvuge nk’ abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo , niba bagiye kureba uko inyana iba imeze mu nda cyangwa kureba igifu cy’ihene ,hasabwa kugura inka ihaka cyangwa ihene.”
Umuyobozi w’ishuri rya Kabutare Nkusi Christophe ashima iyi gahunda ya TVET, kuko hari byinshi igenda ikemura mu rwego rw’uburezi agashima abaterankunga babahaye ibikoresho byo kwifashisha mu masomo ajyanye no gutunganya umusaruro (food processing) w’ibinyampeke, imbuto, amata n’inyama, ndetse na Laboratwari y’abaveterineri.
By’umwihariko TVET-Kabutare school yakiriye hafi abana hafi 100 boherejwe na FERWAFA binyuze muri MINEDUC, bigishwa ibya ruhago, dore ko bafite n’ikibuga cyiza .Ntibiga umupira gusa , biga n’indimi ( communication skills) kugirango nibagera mu mahanga bibizabagore kwisobanura mu ndimi .
Bose mu banyeshuri biga ibya football twaganiriye, bemeje ko bagiye guhoza amarira abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ko TVET-Kabutare school izatanga abakinnyi beza muri ba rutahizamu na myugariro.
Uyu abigisha ibijyanye na technique ( P/Captone)
Ubuyobozi n’abatoza babo batangarije ikinyamakuru Gasabo, ko bari kwigishwa umupira nkuko amakipe y’I Burayi abitangirira hasi, bakaba bifuza amarushwanwa mu kiciro cya mbere n’icya 2, kugirango barushwho gukomera kandi binabaheshe amahirwe yo kurambagizwa n’amakipe hakiri kare.Ikindi bigishwa n’indi myuga kugirango mu gihe bazaba batagikina bazihangire umwuga .
Uwitonze Captone
3,313 total views, 2 views today