Huye: Umugore yafatiwe mu cyuho arimo yarura kanyanga

Kuri iki cyumweru tariki 24 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yaguye gitumo umogore witwa Nyiraneza Joselyne utuye mu mudugudu wa Kinazi mu kagari ka Rucyira mu murenge wa Huye amaze kwarura litiro 20 za kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP)  Bonaventure Karekezi yavuze ko uyu mugore w’imyaka 45 y’amavuko bamusanze iwe mu rugo amaze kwarura izo litiro 20 biturutse ku makuru bari bahawe n’abaturage.  

CIP Karekezi Yagize ati:” Abaturage baduhaye amakuru avuga ko mu rugo rwa Nyiraneza hatekerwamo kanyanga akayiranguza n’abajya kuyicuruza niko kujya iwe tumufatira mu cyuho.” 

Akomeza avuga ko bakihagera basanze uyu muturage amaze kwarura litiro 20 agikomeje ibikorwa byo kuminina ngo yarure n’indi, bahita bamufata  bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma n’iyo kanyanga n’ibikoresho yayitekeragamo.

CIP Karekezi yibukije abaturage ko kanyanga itemewe kunyobwa no gucuruzwa mu  Rwanda  kandi ko iri mu byaha  biteza umutekano muke nk’urugomo , ihohotera rishingiye ku gitsina ,ubujura , gusambanya abana n’ibindi.

Yagize ati:” Kanyanga ni ikiyobyabwenge kiza ku isonga mu guteza umutekano muke mu baturage kuko uwakinyoye ubwonko bwe buba bwayobye bigatuma adakora ibikwiye bityo niyo mpamvu dusaba buri wese kukirwanya no kugikumira kuko kigira ingaruka mbi kuri benshi.”

CIP karekezi yavuze ko kanyanga kimwe n’ibindi biyobyabwenge ituma abantu benshi cyane cyane urubyiruko bishora mu businzi bikabaviramo gutera no gutwara inda zitateganijwe ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bityo bikabaviramo kuva mu mashuri ejo hazaza habo hakaba hangiritse.

Yakomeje abagira inama yo kwirinda ku byishoramo kuko bibashyirira ubuzima bwabo mu kaga bikanabavutsa n’amahirwe yabo ko ahubwo bajya bihutira gutanga amakuru aho babibonye.

CIP Karekezi yasabye abaturage muri rusange kutishora mu bucuruzi butemewe kandi hari ibintu byinshi byemewe n’amategeko umuntu yacuruza bidafite ingaruka mbi ku buzima bw’uwabikoresheje , aboneraho kubasaba kudakora icyintu cyose cyinyuranyije n’amategeko kandi abasaba kujya batanga amakuru ku gihe kubabikora kugira ngo batahurwe hakiri kare.

Yasoje ashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bikabasha gufatwa bitarangiza ubuzima bwa benshi.

Rutamu Shabakaka

 1,308 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *