Abaturage barasaba perezida kubakemurira ibibazo

Mu gihe bamwe ba nyakubahwa badahwema kujya mu bihugu bya Burayi kwiryoshya, bamwe mu baturage bakomeje kuvuga ibibazo byabo. Mu turere dutandukanye hirya no hino mu gihugu, uhereye mu mujyi wa Kigali, haravugwa ibibazo byugarije abaturage birimo ibirebana n’imiturire, aho bamwe usanga “baba mu nzu zirutwa na nyakatsi”, abandi ugasanga barangwa n’isuku nke, aho usibye kwambara ibirenge kandi byaraciwe, hari n’abo usanga amavunja abageze ku buce.

Kugeza ubu, iyo uganiriye n’abaturage bakubwira ko bafite ibibazo babuze uwo babitura , cyane ko uwo bagombye kubibwira ariwe Nyakubahwa Paul Kagame atabona umwanya uhagije wo kwegera abaturage ngo bamugaragarize akarengane kabo, rimwe na rimwe baterwa nibura n’abayobozi.

Byinshi muri ibi bibazo si bishya,  kuko iyo Paul Kagame yasuye abaturage be, hari batobora bakamubwira  ikibari ku mutima .Byumvikane ko  hafi ya byose usanga hari gahunda bisanzwe byarashyiriweho hagamije kubikemura cyangwa kubirandura, ibi byateye Perezida Kagame gusaba abayobozi barimo abaminisitiri ndetse n’abameya b’uturere dutandukanye kugira icyo babivugaho, benshi barya indimi kubwo kubura ibisobanuro, ariko bungikanya mu gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu ku bwo kutabasha kuzuza inshingano zabo bakemura burundu ibyo bibazo byagaragajwe, bityo nawe abasaba kwikosora mu maguru mashya, bitihise hagafatwa ingamba zikaze kuri bo.

Mu iki gihe, mu gihe abaturage bari bizeye ko bageze mu gihe k’ihinga bamwe bugarijwe n’izuba .Ndetse kubera izuba ryacanye cyane hari tumwe mu turere  tudafite  amazi.Iki akaba ari ikibazo kitoroshye mu duce tunyuranye tw’igihugu, kigafata indi ntera iyo bigeze mu gihe cy’impeshyi aho usanga abaturage bafite imigezi idaherukamo n’igitonyanga, bikarushaho kuba bibi mu duce turi ku butumburuke bwo hejuru.

Hari n’abakivoma ibirohwa nka za Burera, uretse ko guverineri Gatabazi JMV, yasezeranyije ko amazi araba yabagezeho mu minsi mike cyane.

Abayobozi bigira ibitangaza n’abaharanira inyungu zabo kurusha iza rusange bagarutsweho

Ese bamwe mu bayobozi bazareka kwikunda ryari.Ese bazakemura ibibazo by’abaturage ryari  bave muri ya mvugo ngo “sinari mbisi ariko ubwo mbimenye ngiye kubikurikirana”.Iyi mvugo irashaje .Mu Ukuboza 2014 Ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage byavuwe imuzi muri biro politiki ya RPF.
Icyo gihe , Perezida Kagame yatanze impanuro kuri bamwe mu bayobozi b’abanyamuryango ba RPF barangwa no kwikunda bashyira inyungu zabo bwite imbere aho kwita ku nyungu z’abaturage n’iz’igihugu, ndetse ngo kenshi ugasanga baranataye umuco.

Yagize ati “Bamwe mu bagize uyu muryango wa RPF banze kugira umuco, nta muryango utagira umuco, nta banyamuryango batagira umuco, umuco ni cyo kintu cya mbere no kugira disipulini, twiyubaha, tukubaha n’abandi, tukubaha umuryango, tukubaha icyo turi cyo, tukubaha kandi tukubaka igihugu cyacu.” Ati “Twagiye tugira abanyamuryango b’imico mibi, batubaha bataniyubaha, iyo bimeze bityo ntushobora kugira icyo ugeraho, n’iyo hagize ikigerwaho, kiba inyungu z’umuntu ku giti cye ntabwo kiba inyungu rusange.”

Umukuru w’Iigihugu yagaragaje ko kutagira umuco, kwikunda (being selfish), abantu ntibakunde abo bayoboye, abandi bakigira ibitangaza, birimo ubwenge bucye.

Ati “Iyo mico y’abantu bagiye bakigira intakoreka, bakumva ko ubwo ibintu binyuranye n’uko bumva, ubuzima bw’abandi buhagarara, ntabwo ubuzima bw’abandi bwahagarara kubera ko wowe utumva cyangwa utumvikana nabo, ntabwo ubuzima bwa RPF bwahagarara.”

Kuva icyo gihe kugeza ubu muri 2017, hari bamwe mu bayobozi batari bikosora, bumva kwicara mu biro ku itike ya FPR,bihagije tu!Ubundi ukwezi kwagera ukuajye guhembwa imisoro y’abaturage, abana bawe biga mu mashuri ahenze ntawikoza Nine, ubundi yarwara ukamujyana I Nairobi kuko mituweri ni itike y’abatindi.Itakugeza CHUK cyangwa Faycal.

Uwitonze Captone

 1,587 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *